Inteko Ishinga Amategeko ya Azerbaijani yemeje umushinga w’itegeko ujyanye n’amasezerano iki gihugu giherutse kugirana n’u Rwanda mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere.
Guverinoma y’u Rwanda n’iya Azerbaijan ku wa 20 Nzeri 2025 zagiranye amasezerano atanu y’ubufatanye mu buhinzi, uburezi, serivisi z’ubwikorezi bwo mu kirere, ubucuruzi n’imitangire ya serivisi.
Perezida Paul Kagame wari muri Azerbaijan na mugenzi we w’iki gihugu, Ilham Aliyev, bakurikiriye isinywa ry’aya masezerano, bagaragaza ko bazakomeza gushimangira umubano mwiza uri hagati y’ibi bihugu byombi.
Nyuma y’amezi atatu aya masezerano ashyizweho umukono, Inteko Ishinga Amategeko ya Azerbaijani yemeje umushinga w’itegeko ujyanye n’ubu bufatanye bw’ibihugu byombi mu bwikorezi bwo mu kirere.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri muri Azerbaijani.
Ubwo aya masezerano yasinywaga, Perezida Kagame yabwiye Aliyev wa Azerbaijan ko u Rwanda ruzakora ibishoboka kugira ngo aya masezerano atange umusaruro yitezweho.
Perezida Aliyev yagaragaje ko u Rwanda na Azerbaijan ari inshuti nziza, kandi ko yishimiye ko umubano w’ibihugu byombi watangiye mu 2017 ushingiye ku musaruro.
Mu mwaka ushize, itsinda ry’umuryango Heydar Aliyev Foundation ryasuye u Rwanda, kandi Bwana Perezida mbashimira kuba mwarakiriye Perezida w’uyu muryango, Leyla Aliyeva.


