Ikipe ya APR FC yakinnye umukino wa gicuti na Bugesera FC, urangira ikipe ya APR FC itsinze ibitego 2-0, byombi byatsinzwe na Mamadou Sy ku munota wa 66 no ku wa wa 88. Uyu mukino wakereweho isaha n’iminota 12 kubera ikibazo cy’abasifuzi batabonekeye igihe.
Iyi kipe ikomeje kwitegura umwaka utaha w’imikino ikina imikino ya gicuti itandukanye, ku wa Gatandatu tariki 09 Kanama 2025 ni bwo yamenye ko izakina na Pyramids FC yo Misiri bamaze guhura inshuro ebyiri zikurikiranya bikarangira ibasezereye ku kinyuranyo cy’ibitego byinshi.
N’ubundi ubwoba ni bwinshi ku bakunzi bayo ndetse bamwe banafite ubw’uko banyagirwa nk’uko byagiye bigenda no ku zindi nshuro. Ku ikubitiro tombora ikimara kurangira, Umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC, General Mubarakh Muganga yahaye ubutumwa abakunzi b’iyi kipe abasaba kugira icyizere.
Mu butumwa bugufi yahaye B&B Kigali FM, yagize ati: “Muntangire ubu butumwa. Ndagira ngo mbamenyeshe ko tudatomboye neza ariko nanone tudatomboye nabi. Bitandukanye n’ibyo muvuga, ndagira ngo mbabwire ko Pyramids FC, ikipe yacu izayikuramo, abakunzi ba APR FC ibi ntibibace intege.”
N’ubwo General Mubarakh Muganga yatanze ubu butumwa, ariko n’ubundi ubwoba ntiburashira n’icyizere si cyinshi ku bakunzi ba APR FC. Nyuma y’umukino iyi kipe yatsinzemo Bugesera FC, mu kiganiro Captain Niyomugabo Claude yagiranye n’itangazamakuru, nawe yavuzeko badatewe ubwoba no gutombora Pyramids FC.
Yagize ati: “Twebwe twabyakiriye neza ni ikipe duhora duhura, tugiye kuyitegura dukore akazi kacu. Twebwe turi tayari, icyo nabwira abafana ba APR FC ntibagire ubwoba, ahubwo baze kuri sitade biyongere. Abakinnyi APR yaguze ni abakinnyi beza, twese tuzasenyera umugozi umwe, tugere ku ntego twifuza.”
Nyuma ya Niyomugabo Claude, itangazamakuru ryegereye umutoza nawe aribwira uko yakiriye gutombora Pyramid. Abderrahim Taleb yagize ati: “Njye mfite ubunararibonye mu mikino ya Champions League. Twe nka APR FC ntituri ikipe nto, turi ikipe nini ifite ubuyobozi bwiza kandi buhamye, ifite abakunzi benshi.”
“Tugiye kugerageza amahirwe kugeza ku ndunduro. Tuzabitangira kuri uriya mukino wo muri Nzeri, mu buryo bw’imikinire n’ibindi. Ubutumwa mpa abafana burasobanutse. Umupira ni iminota 90 ntabwo ari siyanse idahinduka. Hari amakipe menshi yagiye atakaza ku mikino irimo n’iya nyuma.”
“Nka Paris Saint Germain murabyibuka ikina na Chelsea! Buri muntu wese yahaga amahirwe PSG ariko mwabonye uko byarangiye ndetse Chelsea ibarusha cyane. Ndasaba abakunzi ba APR FC kuza kudushyigikira kuko duhagarariye Igihugu. Tugiye gutanga byose n’umutima ku buryo tuzatanga ibyishimo.”
N’ubwo ubwoba ari bwinshi mu bakunzi ba APR FC, ikomeje guharura inzira zayo itegura umwaka wayo w’imikino, irimo iya Shampiyona ndetse n’indi yose muri rusange. Muri gahunda yabo bise ‘Inkera y’Abahizi’, igomba gutangira tariki 17 Kanama 2025 ikina na Power Dynamos.


