Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Imikino

APR FC izisubiza igikombe, Rayon Sports irwanire umwanya wa kane – KNC

Perezida wa Gasogi United akaba na nyiri Radio/TV1, Kakooza Nkuriza Charles ‘KNC’, yatangaje ko abona ikipe ya APR FC izisubiza igikombe cya shampiyona, naho Rayon Sports kubona n’umwanya wa kane bikayisaba kwiyuha akuya, bitewe n’uko amakipe yombi yiteguye umwaka utaha w’imikino 2025-2026.

Nyuma y’aho Rwanda Premier League nk’urwego rushinzwe gutegura shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, rutangaje ko umwaka utaha w’imikino uzatangira ku wa 12 Nzeri 2025, amakipe ari gukina imikino isoza imyiteguro (pre-season).

Muri ayo makipe akomeje kwitegura harimo na Gasogi United ya KNC, yanakinnye umukino wa gicuti na Mukura VS ku wa Gatandatu kuri Sitade Kamena i Huye, urangira Gasogi United itsinzwe igitego 1-0 cyabonetse ku munota wa 76 gitsinzwe na Destin Exauce Malanda.

Uyu mukino urangiye, KNC mu kiganiro n’itangazamkuru yavuzeko yishimiye uko abasore be bitwaye mu mukino ndetse avuga ko n’imyiteguro yagenze neza muri rusange. KNC ubwo yabazwaga uko abona umwaka w’imikino uzarangira n’ikipe izatwara Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda, yavuze ko APR FC izakisubiza nta kabuza.

Yagize ati: “Igikombe ndagiha APR FC, hari impamvu nyinshi, APR FC ifite abakinnyi benda kunganya imbaraga kandi usanga ikipe ishobora kugira 11 babanza mu kibuga, wajya kureba abasimbura ugasanga… Ikipe mbona ku mwanya wa kabiri yakabaye ari Police baramutse bahojejeho kuko sinzi ibijya biyifata.”

“Ikipe ya gatatu nakabaye ntekereza Rayon Sports, ariko ifite ibibazo byinshi ni uko mudakunda kubivugaho (abanyamakuru). Kubona ikipe ihatanira igikombe habura iminsi 10 ikiri gusinyisha cyangwa igikoresha igerageza, aho hantu ugomba kugiramo ubwoba. Ntekereza ko n’umwanya wa gatatu ishobora kutawubona.”

“Ahubwo umwanya wa gatatu nkawubara hagati y’amakipe atatu. Umwanya wa gatatu nkawubara hagati y’ikipe ya Mukura, Gasogi, AS Kigali na Gorilla. Iyo nitegereje neza nkareba, ikipe ishobora kumanuka, ni AS Muhanga igaherekezwa na Rustiro.”

Related posts

RIB yataye muri yombi Ingabire Umuhoza Victoire.

N. FLAVIEN

Ambasaderi wa Kenya i Kinshasa yatumijweho ikubagahu n’ububanyi n’amahanga bwa RDC.

N. FLAVIEN

Ingabo za Amerika zongeye kurasa ibirindiro by’abahuti muri Yemeni.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777