Ibitero by’intege z’intambara za Leta zunze ubumwe za Amerika byahitanye umuyobozi wa Leta ya Kiyisilamu mu Burasirazuba bwa Siriya nkuko byatangajwe n’ubuyobozi bw’igisirikare cya Amerika kuri iki Cyumweru.
Itangazo ry’ubuyobozi bw’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryavuze ko igitero cyahitanye Usamah al-Muhajir cyagabwe ku wa gatanu w’icyumweru turi gusoza.
Jenerali Michael “Erik” Kurilla umuyobozi mukuru wo mu gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagize ati: “Twabisobanuye neza ko twiyemeje gutsinda Leta ya Kiyisilamu muri aka karere”. Yavuze ko uyu mutwe uhangayikishije aka karere n’ahandi hose ku Isi.
Itangazo ryavuze iby’urupfu rwa Usamah al-Muhajir ryakomeje rivuga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika izakomeza ibikorwa byo kurwanya umutwe wa Leta ya Kiyisilamu ifatanyije n’Ibihugu bya Iraq na Siriya. (VOA)