Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike Ubukungu Umutekano

Amerika yazamuye igitinyiro cya Kenya ku ruhando mpuzamahanga.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden yise Kenya inshuti ikomeye itari iyo mu muryango wo gutabarana w’Uburayi na Amerika (OTAN), bituma Kenya iba igihugu cya mbere cyo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara gihawe iyo nyito na Amerika, ibyafashwe na benshi nko kuzamurirwa igitinyiro ku ruhando mpuzamahanga.

Biden yatangaje icyo cyemezo mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mugenzi we wa Kenya William Ruto yagiriye muri Amerika, uruzinduko rwa mbere nk’urwo rw’akazi Perezida wo muri Afurika agiriye muri Amerika mu myaka irenga 15 ishize, ndetse rubaye mu gihe Uburusiya n’Ubushinwa byaguye kugira ijambo kwabyo ku mugabane wa Afurika.

Leta nyinshi zo mu karere ka Sahel no muri Afurika y’uburengerazuba na zo zabayemo ihirikwa ry’ubutegetsi, bituma ubufatanye n’Ibihugu bimwe byo mu burengerazuba bw’Isi buvaho. Uko kwitwa inshuti ikomeye itari iyo muri OTAN ya Amerika, bizatuma Kenya ishobora kugirana ubufatanye bwa hafi cyane na Amerika bwo mu rwego rw’umutekano, ndetse ibone intwaro zigezweho cyane za Amerika.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa kane tariki 23 Gicurasi 2024 mu biro bya Perezida wa Amerika (White House), Perezida Joe Biden, ari kumwe na mugenzi we William Ruto, yavuze ko kuba Kenya yashyizwe muri icyo cyiciro bivuye ku “bufatanye bumaze imyaka” hagati y’Ibihugu byombi.

Kenya yagaragaye nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi wa Amerika mu mutekano muri Afurika y’Iburasirazuba, ndetse iri no mu rugaga rw’Ibihugu bihura bikaganira ku guhuza ibikorwa byo guha intwaro Ukraine nyuma yuko itewe n’Uburusiya, ruzwi nka Ukraine Defence Contact Group.

Uku kongerera imbaraga ubucuti hagati ya Kenya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubaye mu gihe iki gihugu cy’igihangage (Amerika) cyugarijwe no gusubira inyuma mu bufatanye mu bindi bice bimwe bya Afurika bikomeje kwigarurirwa n’u Burusiya n’u Bushinwa.

Muri iki cyumweru, ibiro bikuru by’ingabo za Amerika (Pentagon) byemeje ko abasirikare ba Amerika bagera ku 1,000 bazaba bose bamaze kuva muri Niger bitarenze muri Nzeri uyu mwaka, nyuma yuko ubufatanye mu by’umutekano hagati y’Ibihugu byombi busenyutse.

Igihugu cya Niger cyarushijeho kwegera Uburusiya na Iran, nyuma yuko Perezida wari watowe muri demokarasi ahiritswe ku butegetsi n’agatsiko ka gisirikare mu mwaka ushize, kuri ubu ikaba ikataje mu gukorana kandi n’u Bushinwa mu bikorwa by’iterambere birimo n’umuyoboro muremure wa Peteroli watwaye miliyali zigera kuri 5 z’amadorali.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yanashimishijwe no kuba Kenya iherutse gusezeranya ko izohereza abapolisi 1,000 bayo muri Haïti mu rwego rwo gusubiza ibintu mu buryo muri icyo gihugu.

Mu mwaka ushize, kuvugana kuri telefone kumwe gusa Perezida Biden yagiranye na Perezida wo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, kwabaye kuvugana na Perezida Ruto, ubwo baganiraga ku kuba Kenya yarasezeranyije kuyobora ubutumwa bwa polisi buhuriwemo n’Ibihugu bitandukanye buzoherezwa muri icyo gihugu cyo mu birwa bya Caraïbes.

Biden yagize ati: “Ibikorwa duhuriyeho byo kurwanya iterabwoba byaciye intege ISIS [umutwe wiyita Leta ya Kiyisilamu] na Al-Shabaab muri Afurika y’uburasirazuba. Ubufasha duhuriyeho duha Ukraine bwatumye Isi ijya hamwe mu gushyigikira amasezerano ya UN kandi umurimo dukorana kuri Haïti urimo gufasha mu gucira inzira kugabanya umutekano mucye”.

Ruto yavuze ko “Kenya na Afurika muri rusange bifite inshuti ikomeye kandi yiyemeje” ari yo Biden. Mu gihe bizaba bimaze kwemezwa n’inteko ishingamategeko ya Amerika, Kenya izahinduka Igihugu cya 19 ku Isi cyiswe inshuti ikomeye ya Amerika itari iyo muri OTAN. (BBC)

Perezida Joe Biden na Ruto bishimiye guhura byerekana ko uru ruzinduko rwari ngombwa cyane.
Byari ibirori bikomeye cyane bishimiye Perezida William Ruto wa Kenya.

Related posts

U Rwanda rwatunze agatoki DR Congo ku guhitamo inzira y’imirwano.

N. FLAVIEN

Musanze: Abakirisitu 10 ba ADEPR bafatiwe mu nzu y’umuturage basenga binyuranije n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19

N. FLAVIEN

Umunya-Colombia Vergara Sanchez yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777