Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

Amagambo ya Gen Muhoozi yakuruye urwikekwe hagati ya DR Congo na Uganda.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahamagaje uhagarariye by’agateganyo ambasaderi wa Uganda muri icyo gihugu imusaba ibisobanuro ku magambo yatangajwe n’umugaba mukuru w’ingabo za Uganda akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda.

Itangazo rya Leta ya DR Congo rivuga ko ejo ku wa gatatu, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Thérèse Kayikwamba yakiriye mu biro bye Matata Twaha Magara, uhagarariye by’agateganyo ambasaderi wa Uganda, amusaba “ibisobanuro ku magambo Gen. Muhoozi Kainerugaba, umugaba mukuru w’ingabo za Uganda, aherutse kuvuga ajyanye na Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo”.

Leta ya DR Congo yanavuze ko Minisitiri Kayikwamba yasabye Magara “igisobanuro cya Leta cy’abayobozi ba Uganda” kuri ayo magambo no “ku kuntu umubano uhagaze hagati y’ibi bihugu bibiri”.

Ntibizwi neza amagambo nyirizina Jenerali Kainerugaba yavuze yatumye Magara asabwa ibisobanuro, gusa muri iki cyumweru, mu butumwa yatangaje ku rubuga X, Gen Muhoozi Kainerugaba yaburiye “abacanshuro” bose b’abazungu avuga ko barwanira mu burasirazuba bw’icyo gihugu ko ingabo za Uganda (UPDF) zizabagabaho ibitero guhera mu ntangiriro za 2025.

Gen Muhoozi Kainerugaba kandi yongeye kwandika ko ashimira cyane Perezida Paul Kagame w’u Rwanda ko ari umunyamahoro kandi akaba arajwe ishinga n’icyazana amahoro cyose muri DR Congo, yongera kwandika kandi ko ngo vuba cyane azasura mukuru we Félix Tshisekedi i Kinshasa bakaganira kandi ngo akazaba ari ubwa mbere ageze [Muhoozi] i Kinshasa mu myaka 20.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ihakana gukoresha abacanshuro mu ntambara ihanganyemo n’umutwe wa M23, yongeye kubura mu mpera za 2021. DR Congo yo ikaba ivuga ko abazungu bagaragara mu gisirikare cyayo hirya no hino ari abarimu bashinzwe gutoza ingabo zabo, FARDC.

Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma yo guhura na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, madame Thérèse Kayikwamba, Magara uhagarariye by’agateganyo Ambasaderi wa Uganda muri DR Congo yagize ati: “Twumvise ibitekerezo bye [Kayikwamba]. Yambwiye ko agiye kubishyira mu nyandiko abigeze kuri Leta yanjye kandi nabyemeye. Rero ndabitegereje.”

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari kumwe n’uhagarariye by’agateganyo Ambasaderi wa Uganda muri DR Congo.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikunze kugaragaza ko aba bazungu ari abarimu bigisha Igisirikare cy’Igihugu, FARDC.
General Muhoozi Kainerugaba akunze kwisanzura mu kugaragaza ibitekerezo bye bwite ku rubuga rwa X benshi bakabifata nko kurengera bitewe n’inshingano afite.

Related posts

FARDC na M23 bakomeje gusakirana mu bice byegereye Sabyinyo.

N. FLAVIEN

MONUSCO yishe abasivile umunani mu bayigabyeho igitero i Munigi.

N. FLAVIEN

Musanze: Uko Nyirinkindi yatekereje guhesha agaciro amakoro yubakishwa imitamenwa mu Rwanda no hanze.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777