Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Gatanu tariki 25 Ukwakira 2024, Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ku Isi (United Nations Security Council) kamaganye imitwe yitwaje intwaro ikorera ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyane cyane M23 y’abanye Congo, ADF ikomoka muri Uganda na FDLR igizwe ba benshi mu basize bakoze Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Aka kanama ka UN kamaganye kandi ubufasha bwa gisirikare buturuka mu mahanga buhabwa iyi mitwe, kagasaba ayo mahanga gucyura ingabo zayo mu magaru mashya, aho DR Congo ishinja u Rwanda gufasha M23 mu bikoresho n’abasirikare kabuhariwe. Kavuze ko kandi kababajwe no kuba umutwe wa M23 wararenze ku masezerano yo guhagarika imirwano yasinywe mu kwa karindwi 2024 i Luanda muri Angola ukaba ukomeje kwigarurira uduce dushya muri Walikale n’ahandi.
Kubera umwuka mubi wo gushinjanya hagati y’u Rwanda na DR Congo, aka kanama kaboneyeho gusaba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda gukomeza ibiganiro, bigakorwa nta buryarya kugira ngo igisubizo cy’ibibazo Ibihugu byombi bifitanye kiboneke mu mahoro kandi mu buryo burambye kuko abaturage bo mu burasirazuba bwa DR Congo ari bo bakomeje kuhababarira cyane.
Aka kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano kandi kamaganye gakomeje icukurwa n’icuruzwa ritemewe ry’umutungo kamere wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rikorwa n’imitwe yitwaje intwaro irimo iyavuzwe haruguru hakaniyongeraho amasosiyete mpuzamahanga y’ubucuruzi nayo yitwikira umutekano mucye n’akavuyo maze agacukura ndetse agacuruza aya mabuye.