Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

Agakungu ka Kayumba Nyamwasa, Tshisekedi na FDLR kavuze iki ku mutekano w’u Rwanda?

Amakuru yizewe yemeza ko Kayumba Faustin Nyamwasa wigeze kuyobora Igisirikare cy’u Rwanda ubu akaba aba mu buhungiro muri Afurika y’Epfo aherutse i Kinshasa muri DR Congo muri uku kwezi kwa cyenda (Nzeri) 2024 aho yahuye n’abayobozi b’umutwe wa FDLR mu bikorwa biri mu mugambi mugari wa Perezida Tshisekedi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ku matariki ataratangajwe y’uku kwezi kwa cyenda (Nzeri) 2024, Kayumba Faustin Nyamwasa yakoreye urugendo mu murwa mukuru wa DR Congo, Kinshasa, ahura n’abayobozi batandukanye b’Umutwe wa FDLR nyuma y’uko hari hashize igihe Perezida Tshisekedi atangaje mu buryo bweruye ko yiteguye kwiyunga n’uwo ari we wese wagira uruhare mu gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.

Kayumba Faustin Nyamwasa washinze RNC, ni we wagize uruhare mu gushinga Ihuriro rya P5 rigizwe n’imitwe yashyizwe ku rutonde rw”imitwe y’iterabwoba’ igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda n’akarere muri rusange kubera ingengabitekerezo ya Jenoside yabokamye.

Iri huriro ryahozemo imitwe irimo nka Amahoro PC, RNC ya Kayumba Nyamwasa, FDU-Inkingi ya Ingabire Umuhoza Victoire na PS-Imberakuri igice cya Me Bernard Ntaganda na PDP-Imanzi. Gusa kuva ryashingwa, ryagiye ricikamo ibice kubera ibibazo binyuranye.

Umutwe w’Iterabwoba wa RUD-Urunana wagabye igitero mu karere ka Musanze, Umurenge wa Kinigi ahitwa muri Bisate mu 2019 gihitana inzirakarengane z’abaturage 14 bishwe by’agashinyaguro ahitwa mu kajagari n’ahahegereye, nawo ukaba wari ushamikiye kuri iri huriro rishinze imizi muri DR Congo.

Amakuru yizewe agera ku kinyamakuru Igihe avuga ko hashize igihe Kayumba Nyamwasa afitanye imikoranire ya hafi na Africa Théoneste Misago ushinzwe ibikorwa bya FDLR mu gice cya Afurika y’Amajyepfo na Alphonse Munyarugendo ubarizwa muri Mozambique.

Muri iyo mikoranire na FDLR, Kayumba Nyamwasa afashwa bya hafi na Etienne Mutabazi nawe wahoze mu gisirikare cya Habyarimana, FAR. Uyu Mutabazi akaba yarigeze no kuba Umuvugizi wa RNC ya Kayumba Nyamwasa mu 2019.

Mutabazi yanabaye muri Komisiyo y’Amategeko n’Imyitwarire Mbonerabupfura mu mutwe wa RNC, ndetse mu 2022 yigeze kumvikana avuga ko FDLR atari ikibazo ku Rwanda.

Bivugwa kandi ko umunsi ku wundi, Kayumba Nyamwasa avugana na Maj Gaston Iyamuremye uzwi nka Victor Byiringiro uyoboye umutwe wa FDLR muri iki gihe.

Muri iyi gahunda nshya ya Kayumba, Misago ashinzwe guhuza ibikorwa byose bya FDLR ndetse ni we ugira uruhare mu bukangurambaga bwo gushaka abajya muri uyu mutwe n’ubwo gukusanya imisanzu.

Munyarugendo ukorera ubucuruzi muri Mozambiqe, ni umugabo winjiye mu gisirikare cya Habyarimana mu 1989. Kimwe n’abandi barwanya ubuyobozi bw’u Rwanda, abarizwa mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Azwi ku izina rya kwita Monaco Dollar, avuka mu yahoze ari Komini Satinsyi mu Ntara y’Uburengerazuba. Ava inda imwe na Col Anatole Nsengiyumva wahamijwe ibyaha bya Jenoside. Mu 1994, Munyarugendo yari ashinzwe ikoreshwa ry’intwaro nini mu Kigo cya Gisirikare cya Kanombe.

Yanabaye mu gisirikare cya Repubulika Iharania Demokarasi ya Congo, FARDC, ashinzwe ibikorwa bya gisirikare mu gace ka Pweto.

Urugendo rushimangira umugambi wa Tshisekedi.

Urugendo rwa Kayumba Faustin Nyamwasa i Kinshasa, rushimangira umugambi mugari wa Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, nk’uko yigeze kubitangaza ubwe.

Mu kwezi kwa 12 (Ukuboza) 2022, Tshisekedi yagize ati “Abanyarwanda ni abavandimwe bacu, ahubwo bakeneye ubufasha bwacu kuko baraboshywe, bakeneye ubufasha bwacu ngo tubabohore […] ni abavandimwe bakeneye ko dushyira hamwe tukabakiza abayobozi babasubiza inyuma”.

Kuva icyo gihe, yarushijeho gukaza imikoranire n’abatavuga rumwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda, arushaho guha intebe umutwe wa FDLR wabaye nk’umwana w’imfura muri iki gihugu, akomereza ku bandi bahunze Igihugu nka Eugène Richard Gasana.

Yemeranyije na Gasana ko aba umuhuzabikorwa w’abantu bari muri gahunda zigamije guhuza imbaraga no kunga ubumwe mu mugambi wo kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Si ibyo gusa kuko hashize iminsi mike hagiye hanze inyandiko yo ku wa 26 Nyakanga 2024 yashyizweho umukono n’Umuyobozi w’Ibiro bya Tshisekedi, Anthony Nkinzo Kamole, igaragaza ko Leta ya Kinshasa imaze igihe mu biganiro na Guverinoma ya Niger kugira ngo yohereze muri RDC Abanyarwanda batandatu n’ubwo nyuma hari ibyatangajwe ko iyo nyandiko yaba ari mpimbano.

Abo ni abakurikiranwaga n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Arusha rwashyiriweho u Rwanda, ICTR, bamwe muri bo bafunguwe nyuma yo kurangiza igifungo bakatiwe ubwo bahamywaga uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’abagizwe abere.

Barimo Sagahutu Innocent, Nzuwonemeye François Xavier, Mugiraneza Prosper, Nteziryayo Alphonse, Ntagerura André na Zigiranyirazo Protais. Ni abantu bari bakomeye muri Leta ya Habyarimana yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri bo, babiri bahoze mu nzego nkuru za gisirikare nka Major François-Xavier Nzuwonemeye wari ushinzwe urwego rw’ubutasi bwa gisirikare na Capitaine Innocent Sagahutu wari Umwungirije. Zigiranyirazo uzwi nka ‘Z’ yari muramu wa Perezida Habyarimana Juvenal, bivuze ko yari musaza wa Agathe Habyarimana.

Col Nteziryayo we yayoboye Ishami rishinzwe imyitwarire mu gisirikare mbere ya Jenoside (Police Militaire) aba Perefe wa Butare; mu gihe André Ntagerura na Prosper Mugiraneza bahoze muri Guverinoma mu gihe cya Jenoside.

Aba bose rero ni bo Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo akomeje gukusanya, kugira ngo bagire uruhare mu guhunganya umutekano w’u Rwanda aho ngo bagomba gutera baturutse mu Burundi no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ngo bakaba bazaruhuka bakuyeho ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi.

FDLR zavanzwe na FARDC gikomeje gutozwa n’ingabo zirimo iza Afurika y’Epfo muri DR Congo abandi mu Burundi.
Perezida Tshisekedi yakoze hasi no hejuru ashaka amaboko azamufasha gukuraho Perezida Kagame.
Kayumba Faustin Nyamwasa yari i Kinshasa muri uku kwezi kwa cyenda mu mugambi mubisha wa Tshisekedi.
Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo akomeje guhuza abatavuga rumwe n’u Rwanda ngo bamufashe gukuraho Perezida Kagame.

Related posts

Cameroun: Ibinyamakuru byabujijwe gutangaza ibijyanye n’ubuzima bwa Perezida Biya.

N. FLAVIEN

DR Congo: Umugore ufite ubumuga mu bashaka gusimbura Félix Tshisekedi ku butegetsi.

N. FLAVIEN

Rubavu: Abasirikare bakekwaho kuba aba FARDC binjiye mu Rwanda biba inka.

KALISA

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777