Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC cyatangaje ko gikeneye abasore n’inkumi banyotewe kucyinjiramo, gusa gishyiraho umwitangirizwa ku baturuka mu bice bigenzurwa na AFC/M23 kuko bo ngo batemerewe.
Itangazo ryasohowe n’Igisirikare cya DR Congo ku wa Gatandatu tariki ya 09 Kanama 2025 rihamagarira kuza ku bwinshi urubyiruko (abasore n’inkumi) mu gisirikare, ariko rikabuza abaturuka mu bice bigenzurwa na AFC/M23.
Iri tangazo rigaragaza neza ko hateganywa gukusanya urubyiruko rwize, rugahabwa imyitozo yihariye mbere yo koherezwa ku rugamba, FARDC ivuga ko ari urwo kurengera Igihugu nk’uko tubikesha MCN.
Abashakishwa cyane ngo ni abaminuje mu bijyanye n’itumanaho kugira ngo bahabwe imyitozo yihariye ariko ifitanye isano n’ibyo bize bityo bazabashe guhangana n’Isi ya none yihuta mu itumanaho n’isakazamakuru hifashishijwe imbugankoranyambaga.
Mu bakenewe kandi harimo abize ikoranabuhanga kugira ngo bongere imbaraga mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu gisirikare cya DR Congo kiza ku mwanya wa munani mu bisirikare bikomeye ku mugabane wa Afurika, cyamara kikaba kigaragaza intege nke ku rubuga rw’imirwano ari nayo mpamvu gikunze kwiyambaza abacanshuro.
Izindi mbogamizi zikigaragara muri FARDC, ni umubare munini w’abasirikare bashaje kandi batize ku buryo gukoresha intwaro zigezweho ari ihurizo kuri bo, ndetse imbaraga z’umubiri nazo zikaba zikendera ibituma bahunga rugikubita ngo hato bataza gufatwa bagikururuka mu nzira.
Amakuru avuga ko abazemererwa kujya gisirikare bazatorezwa mu ishuri rya gisirikare rya Kananga, bahabwe imyitozo yihariye ibategura kuzuza inshingano z’igisirikare kijyanye n’igihe (Igisirikare cy’umwuga) hanyuma bazoherezwe mu bice birimo intambara.


