Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Ubuzima Umutekano

Abasirikare babiri bakuru ba M23 bishwe n’indege za FARDC.

Abasirikare babiri bo ku ipeti rya koroneri (Colonel) muri M23 bishwe n’indege z’intambara zitagira abapilote (drones) z’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC nk’uko bikubiye mu butumwa bwatanzwe n’umutwe wa M23.

Itangazo ryasohowe n’uyu mutwe ryemeza ko abasirikare bawo babiri bari mu buyobozi (commanders) bishwe mu gitero kidasanzwe bagabweho n’ingabo za Leta ya Kinshasa zarenze ku masezerano y’agahenge kasabwe n’abayobozi bo mu karere.

M23 yatangaje ko ubutumwa yahawe na Kinshasa yabwakiriye kandi ko bababaye cyane ariko ko amahanga akwiye kumenya iby’iki gikorwa cya kinyamaswa kandi DR Congo ikitegura neza ibigiye gukurikiraho kuko ngo bidashobora kurangirira aho gusa nk’aho nta cyabaye.

Kuva ku masaha ya nyuma ya Saa sita ku wa Kabiri tariki 16 Mutarama 2024, imbugankoranyambaga zegamiye kuri Leta ya DR Congo zatangaje ko indege z’igisirikare cyabo, FARDC zitagira abapirote (drones za CH-4) zarashe bikomeye mu kigo cya M23 giherereye ku musozi i Kitshanga zikivugana ushinzwe ubutasi mu mutwe wa M23 witwa Col Mberabagabo bakunze kwita Castro n’abandi benshi, hakanakomereka benshi barimo na Col Bahati Erasto wari wakomeretse cyane.

Nk’uko byemejwe na M23 mu itangazo ritagaragaje amazina, byagaragaye ko ibyavuzwe n’izi mbugankoranyambaga ari ukuri gusa hakomeza kwibazwa niba koko amazina yavuzwe ari yo. Andi makuru yaje gusohoka uyu munsi ava ku bashyigikiye Leta ya DR Congo, yemeje ko Col Bahati Erasto yaje kwitaba Imana aho yari ari kuvurirwa kuko ngo yari yakomeretse bikabije ku buryo atashoboraga gukira.

Col Mberabagabo bakunze kwita Castro bivugwa ko yahise agwa i Kitshanga mu gitero cya drones/Photo Internet.
Col Bahati Erasto wa M23 bivugwa ko yazize ibikomere nyuma yo kuraswa na drones i Kitshanga/Photo Internet.
Itangazo ryasohowe n’umutwe wa M23/Photo Internet.

Related posts

Perezida Paul Kagame yambitswe umudali uhabwa inshuti z’akadasohoka za Guinea Bissau [Video]

N. FLAVIEN

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yahamagaye abakinnyi batarimo Clément na Ruboneka

KALISA

Amatsinda y’amakipe azakina shampiyona y’icyiciro cya kabiri yamenyekanye

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777