Urukiko rwa gisirikare muri Lubero rwakatiye urwo gupfa abasirikare 25 b’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bashinjwaga “guhunga umwanzi” mu gihe bari bahanganye n’abarwanyi b’umutwe wa M23.
Uru rubanza rwabaye ku wa Gatatu tariki 03 Nyakanga 2024, rubera mu rukiko rwa gisirikare rwa Butembo muri Tertwari ya Lubero,Intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Ni urubanza rwaregwagamo abantu 31, barimo abasirikare 27 ndetse n’abagore bane ba bamwe muri bo.
Aba basirikare bashinjwaga ibyaha birimo “guhunga umwanzi”, guta ububiko bw’intwaro z’intambara, kurenga ku mategeko ndetse n’ubujura, nk’uko Jules Muvweko, umunyamategeko wunganiraga umwe muri bo yabibwiye Ibiro ntaramakuru by’abafaransa, AFP.
Muvweko yakomeje avuga ko nyuma y’urubanza mu mizi, “abasirikare 25 barimo babiri bafite ipeti rya Captain, bakatiwe urwo gupfa.” Yakomeje avuga ko bagiye guhita bajuririra icyo cyemezo, anavuga ko abagore bane baregwaga muri uru rubanza bo bagizwe abere nyuma yuko habuze ibimenyetso bibashinja.
Kuva mu mpera z’icyumweru gishize, abarwanyi kabuhariwe ba M23 bafashe uduce tumwe na tumwe harimo na Kanyabayonga, Kayine, Kirumba n’ahandi hafatwa nk’icyambu kigeza aba barwanyi mu duce dukomeye tw’ubucuruzi mpuzamahanga twa Butembo na Beni.