Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Trending News Ubukerarugendo

Abanyarwanda barishimira intambwe igana ku kwandikisha umuganura mu mu murage w’Isi

Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye bagaragaza ibyishimo n’ishema baterwa n’intambwe u Rwanda ruri gutera igamije kwandikisha Umuganura mu Murage Ndangamuco Udafatika w’Isi wa (UNESCO), bavuga ko bizarushaho kugaragaza no kumenyekanisha umuco nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.

Ibi byagarutsweho mu gihe u Rwanda ruri gutegura dosiye izashyikirizwa UNESCO, igamije kwemeza Umuganura nk’umwe mu mirage ndangamuco idafatika ifite agaciro gakomeye ku Banyarwanda n’Isi muri rusange. Inteko y’Umuco ni yo yabitangaje mu nama yahuje abafatanyabikorwa bayo barimo n’abafatwa nk’abanyir’umuco, yabaye ku wa 9 Gashyantare 2026.

Intebe y’Inteko y’Umuco, Ambasaderi Robert Masozera, yavuze ko u Rwanda rwamaze gukora urutonde rwagutse rw’imirage ndangamuco idafatika ku rwego rw’igihugu, Umuganura ukaba uri muri yo. Yashimangiye ko uyu muco wujuje ibisabwa byose kugira ngo uzamurwe ku rwego rw’Isi.

Buri mwaka, UNESCO isaba ko buri gihugu cyohereza umurage umwe uhagarariye indi bitewe n’agaciro kihariye ufite. Kugeza ubu, Umuganura, Umugongo, Ingoma, Intore n’Agaseke biri ku rutonde rw’imirage yanditswe muri RDB.

Jerome Kajuga, umukozi wa Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO mu ishami ry’umuco, avuga ko Umuganura ari umwe mu mirage ikomeye kandi ikuze u Rwanda rufite, kandi ko Abanyarwanda bawiyumvamo cyane.

Yongeyeho ko amasezerano mpuzamahanga ya 2003 asobanura ko umurage ndangamuco udafatika ari uw’abaturage bawutunze, bityo Abanyarwanda bakagira amahirwe yo kuba Umuganura ari uwabo bose nta vangura.

Mu 2024, u Rwanda rwashoboye kwandikisha Intore z’u Rwanda mu Murage w’Isi wa UNESCO, bituma rwongera icyizere cyo kwandikisha indi mirage irimo n’Imigongo, iri mu myiteguro yo koherezwa. Biteganyijwe ko nibigenda neza, uyu mwaka uzarangira n’Imigongo yanditswe.

Kwandikisha umuganura mu murage mdangamuco udafatika w’Isi ni icyifuzo kimaze igihe gisabwa n’Abanyarwanda, kikaba gikomeje gushyigikirwa n’Inteko y’Umuco, nk’intambwe ikomeye yo gusigasira no gusangiza Isi umuco nyarwanda.

Ambasaderi Robert Masozera, yavuze ko Umuganura uri ku  rutonde rwagutse rw’imirage ndangamuco idafatika ku rwego rw’igihugu u Rwanda rwamaze gukora

Related posts

Abarwaye indwara y’Ubushita bw’Inkende bagaragaye mu Rwanda.

N. FLAVIEN

Icyifuzo cya Perezida Zelensky ku iherezo ry’intambara yashojweho n’u Burusiya.

N. FLAVIEN

Indege ya RwandAir yakoreye impanuka Entebbe muri Uganda.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777