Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi yatangaje ko abantu bahitanywe n’ibiza byatewe n’imvura byibasiye u Rwanda mu ijoro ryo kuwa Kabiri rishyira kuwa Gatatu Gicurasi 2023, ari 135 aho harimo 130 bapfuye mu gihe cy’amasaha 24 ibyo biza bikiba, abandi bapfa nyuma yaho kubera ubuzahare bari bagize.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, ku wa Gatandatu Gicurasi 2023, hari hatangajwe imibare ijyanye n’uko byari byifashe. Icyo gihe Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi yari yavuze ko abapfuye ari 131, bivuze ko umuntu umwe yari amaze kwiyongera ku bahise pafa mu masaha 24.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Gicurasi 2023, Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, yatangaje ko abahitanywe n’ibi biza, ari 135 mu gihe abakomeretse bo ari 110. Muri abo, abamaze gukira ni 97 mu gihe abakiri mu bitaro ari 13, umuntu umwe akaba yaraburiwe irengero kugeza magingo aya.
Aya makuru mashya kandi yatanzwe na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, avuga ko inzu zasenywe n’ibi biza ari 5963 mu gihe imihanda minini yangiritse ari 20. Muri yo, 15 yarasanywe mu gihe inganda z’amashanyarazi 12 zari zarangiritse zose zamaze gusanwa zikaba zikora, ndetse n’inganda z’amazi umunani zari zangiritse, zamaze gusanwa.
Leta y’u Rwanda ikomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo ifashe abaturage 20326 bakuwe mu byabo n’ibi biza aho kugeza ubu bacumbikiwe muri site z’agateganyo zigera kuri 83 mu Turere dutandukanye hirya no hino aho Toni 426 z’ibiribwa zimaze gutangwa mu kubafasha.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imyubakire, RHA kigaragaza ko nibura habonetse Miliyari 30 Frw, abafite inzu zasenyutse burundu babasha gufashwa bakubakirwa izindi. Ikigo gishinzwe iterambere ry’Imihanda, RTDA, cyo kigaragaza ko kugira ngo hasanwe imihanda n’ibiraro byangiritse, hasabwa nibura miliyari 120 Frw.
Ubwo umunyamakuru wa WWW.AMIZERO.RW yageraga mu Mudugudu wa Gasenyi, Akagali ka Nyundo, Umurenge wa Nyundo muri Rubavu, abaturage barokotse ibi biza bamutangarije ko biteguye kwimuka bakajya ahameze neza kuko ngo Sebeya yabakozeho.
