Amizero
Ahabanza Amakuru Politike

Nyirarukundo Ignatienne yakuwe muri MINALOC asimbuzwa Ingabire Assumpta.

Nyirarukundo Ignatienne wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu MINALOC ntakiri kuri uwo mwanya kuko wahawe Ingabire Assoumpta, we (Ignatienne) akajyanwa mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.

Mu itangazo ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ukwakira 2021, ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Dr Edward Ngirente, rivuga ko: ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015 cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho abayobozi bakurikira: Ingabire Assoumpta yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe
imibereho myiza y’abaturage
muri MINALOC, na ho Nyirarukundo Ignatienne agirwa Umujyanama Mukuru ushinzwe gahunda z’imibereho myiza y’abaturage mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.

Mu mwaka wa 2020 (Tariki 21 Gashyantare), hari amashusho yasakaye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Nyirarukundo Ignatienne akoresha imvugo zifatwa nko gutukana, benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakaba baramaganye iyo mvugo bise ko ibatesha agaciro.

Nyirarukundo Ignatienne yari yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu MINALOC ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, tariki 04 Ugushyingo 2019, ari nacyo gihe Ingabire Assumpta umusimbuye na we yari yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango.

Nyirarukundo Ignatienne/Photo Internet.
Ingabire Assoumpta/Photo Internet.

Related posts

Japan: Iki gihugu kigiye kurekurira mu nyanja amazi mabi abitswe mu ruganda rw’ingufu kirimbuzi rwa Fukushima.

N. FLAVIEN

Perezida Trump yashyize Biden ku gahanga intambara yo muri Ukraine.

ISHIMWE Elyse Naise

Amateka y’Umunyekongo wamamaye muri NBA uherutse kwitaba Imana.

KALISA

2 comments

musemakweriprosper@yahoo.com October 27, 2021 at 7:07 PM

Ariko uyu numwe wigeze kwita abantu imihirimbire?

Reply
Protais Kagabo October 27, 2021 at 8:08 PM

Uyu Ignatienne rwose ntabwo yari akwiye kuba muri MINALOC !!! Ibaze noneho ngo imibereho y’abaturage !!! Gusa aratukana wagirango yabayeho Umushumba. Nagende ajye kwa PM yiyicarire muri office

Reply

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777