Kuri uyu wa mbere tariki 6 Nzeri 2021, inkongi y’umuriro yibasiye igishanga cy’Urugezi giherereye mu Karere ka Burera, abaturage bafatanyije n’inzego z’ibanze baratabara.
Ahagana mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba(17h00) nibwo mu Mudugudu wa Gakenke, Akagari ka Ruconco, Umurenge wa Rwerere, humvikanye induru y’abaturage batabaza kubera inkongi y’umuriro yari yibasiye igishanga cy’Urugezi giherereye mu Karere ka Burera, Intara y’Amajyaruguru.
Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze hamwe n’abashinzwe umutekano bafashe iyambere mu gikorwa cyo kuzimya iyi nkongi y’umuriro bivugwa ko yibasiye ahangana na hegitari 50 maze batangira kuzimya uyu muriro bikekwa ko watewe n’umugabo usanzwe afite ikibazo cyo mu mutwe ubarizwa muri aka gace.
Aganira na Kigali today, Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Madame Uwanyirigira Marie Chantal, yagize ati: “Byamenyekanye mu ma saa kumi n’imwe n’igice z’uyu mugoroba, twihutira gufatanya n’abaturage kuzimya aharimo gushya, n’ubu tuvugana niho tukiri, ibikorwa byo kuhazimya birakomeje.”

Mayor Uwanyirigira avuga ko bataramenya ibyangirikiye muri iki gishanga ubusanzwe kibarizwamo urusobe rw’ibinyabuzima rugizwe n’inyamaswa, ibimera n’ibindi bitandukanye.
Ati: “Ntabwo turakusanya ibyangiritse, ngo tumenye ari ibihe cyangwa agaciro kabyo, kuko icyo twihutiye gukora, ni ukubanza kuzimya iyi nkongi, ibindi bikaza gukurikiraho nyuma. Aha hasanzwe habarizwamo imisambi, inyoni, ibikururanda n’izindi nyamaswa zitandukanye ndetse n’ibyatsi. Birashoboka ko haba harimo ibyangiritse”
Uyu Muyobozi kandi avuga ko icyateye iyi nkongi kitaramenyekana kuko iperereza ryimbitse rigikorwa mu gihe bihutiye kubanza ibikorwa by’ubutabazi hifashishijwe gucukura imiferege ihagarika umuriro n’ubundi buryo bwa gakondo bwifashishwa mu guhagarika inkongi y’umuriro.
Igishanga cy’urugezi gifite ubuso bungana na Hegitari 1300 kibaka gikora ku turere twa Burera na Gicumbi, ku ruhande rw’Akarere ka Burera kikaba gikora ku mirenge 6 muri 17 igize ako Karere.