Nyuma y’umunsi umwe mu mwiherero, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 14 Kanama 2021 abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi biganjemo ab’imbere mu gihugu bakoreye imyitozo kuri stade Amahoro
Kuwa kane tariki ya 12 Kanama 2021 nibwo umutoza w’ikipe y’Igihugu Amavubi Stars, Mashami Vincent yahamagaye urutonde rw’agateganyo rw’abakinnyi mirongo itatu n’icyenda (39) azifashisha mu rwego rwo kwitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi kizabera muri Qatar 2022.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi iri mu itsinda E hamawe na Mali, Uganda ndetse na Kenya.

Ku ikubitiro Amavubi azakina imikino ibiri, agomba gusura ikipe y’Igihugu cya Mali hagati y’itariki ya 1 n’itariki ya 3 Nzeri 2021, umukino uzabera mu gihugu cya Moroco kubera ibibuga byo mu gihugu cya bitari ku rwego rwa CAF.
Nyuma y’uyu mukino i Nyamirambo kuri Stade de Kigali, ikipe y’igihugu Amavubi izakakira kipe y’Igihugu ya Kenya, umukino biteganijwe ko uzaba hagati y’itariki ya 5 n’itariki ya 7 Nzeri 2021.
Kuri ubu ikipe y’igihugu Amavubi Stars icumbika kuri Sainte Famille Hotel ikaba iri gukora imyitozo ibiri (2) ku munsi, igakorera ikorera kuri Stade Amahoro ndetse na Stade ya Kigali.









