Ku masaha yo mu Rwanda haraza kuba ari mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu ku isaha ya saa cyenda za mu gitondo nibwo amakipe ya Milwaukee Bucks ndetse na Phoenix Suns ari bucakikirane mu mukino wa mbere mu mikino irindiwi ya Play Offs agomba gukina kugirango hamenyekane uwegukanye igikombe cy’uyu mwaka. Ni urugendo rukomeye aya makipe yombi yanyuzemo dore ko Milwaukee Bucks iheruka iki gikombe muri 1971, ni mu gihe Phoenix Suns yo itari yagikozaho imitwe y’intoki na rimwe.
Imikino ibiri ya mbere ibanza irabera mu mujyi wa Phoenix, aho umukino wa kabiri uzaba ku wa Kane tariki ya 8 Nyakanga 2021. Umukino wa 3 n’uwa 4 yo ikazabera mu mujyi wa Milwaukee. Mu gihe amakipe yaba ananiwe kwisobanura muri iyi mikino ine ibanza, umukino wa 5 uteganijwe kuzaba tariki ya 17 Nyakanga, uwa 6 ukaba tariki ya 20 naho umukino wa 7 ukazaba tariki ya tariki ya 22 Nyakanga 2021.
Mu gihe kandi imikino ya nyuma (Play offs) mu myaka yatambutse yakunze kugaragaramo amazina azwi kandi afite ibigwi, uyu mwaka ufite itandukaniro: ku makipe yombi, nta mukinnyi n’umwe wari wegukana igikombe cya NBA ngo ahabwe impeta igenerwa buri mukinnyi wageze kuri bene ako gahigo (Iyi mpeta umuntu yayigereranya n’umudari wa zaabu utangwa muri ruhago). Jae Crowder ukinira Phoenix niwe wenyine muri aya makipe yombi wigeze gukina iyi mikino ya nyuma ya play offs muri NBA, ubwo ikipe yakiniraga ya Miami Heat yatsindwaga na Los Angels Lakers umwaka ushize.
Nubwo kandi ku ruhande rw’amakipe hari byinshi biri kuyavugwaho, iyi mikino ya nyuma igena ikipe yegukana akayabo karenga miliyoni ebyiri z’amadorari y’Amerika ikizayivamo kizaterwa ahanini n’abakinnyi ku giti cyabo.
Imvune ya Giannis Antetokounmpo
Uyu musore ukomoka muri Nigeria ariko akaba afite ubwenegihugu bw’Abagereki yavunitse ku mukino ikipe ye ya Bucks yakinnye na Atlanta Hawks, imvune yatumye ikipe ye ikina imikino ya nyuma mu gace ka Conference East itamufite.

Nubwo bagenzi be Khris Middleton na Jrue Holiday berekanye ubuhanga bakabasha gufasha Bucks kwikura imbere ya Atlanta Hawks, nta gushidikanya ko Giannis akiri umukinnyi Bucks yubakiyeho ku buryo gukina imikino ya nyuma itamufite byayigiraho ingaruka. Nubwo bivugwa ko imvune ye yakize, ntiharamenyekana niba afite ubushobozi bwo gukina nkuko bisanzwe.
Amahirwe ya nyuma kuri Chris Paul
Ku myaka 36 uyu ni umwaka wa 16 Chris Pual uhetse Suns akinnye iyi sampiyona ya NBA. Nubwo atigeze ahirwa no kwegukana iki gikombe, uyu mugabo wanjiye muri NBA bwa mbere muri 2005, muri 2006 yatoranijwe nk’umukinnyi mushya mwiza (Rookie of the year), amaze gutoranwa inshuro 10 mu ikipe y’umwaka muri NBA (All NBA Team), amaze kandi no gukina imikino ya All Star inshuro 11.

Gusa nubwo afite ibyo bigwi byose; bitewe n’imvune, amahirwe make no guhura n’amakipe akomeye, Chris Paul ni ubwa mbere agiye gukina imikino ya nyuma ya Play Offs.
Ubunararibonye bwe buhuye n’amaraso ya bagenzi be bakiri bato nka Devin Booker na Deandre Ayton nibwo bwatumye ikipe ye igera kuri iyi mikino ya nyuma aho yahigitse ibihangange birimo na Lakers ifite igikombe cy’umwaka ushize.
Umukinnyi ku wundi kandi iyi mikino isobanuye byinshi kuri buri umwe, kuko umukinnyi witwaye neza muri Play Offs ariwe ugirwa NBA Finals MVP. Nubwo akenshi bene uwo mukinnyi ava mu ikipe yatsinze iyi mikino ya Play offs, ariko kugeza ubu byabaye rimwe mu mateka ko umukinnyi mwiza ava mu ikipe yatsinzwe ubwo muri 1969 Jerry West wa Boston Celtics yahabwaga iki gihembo kandi ikipe ye imaze gutsindwa na LA Lakers.