Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Ubukungu

Burera: Nshimiyimana Adrien yubakiye inzu umuturage utishoboye anamugabira inka.

Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wo Kwibohora wizihijwe ku nshuro ya 27 kuri iki cyumweru tariki 04 Nyakanga 2021, Nshimiyimana Adrien ukomoka mu Murenge wa Butaro, yagabiye umuturage inka izajya imukamirwa n’abe, anamutuza mu nzu nziza ibereye umunyarwanda.

Bwana Adrien avuga ko iki gikorwa yakoreye uyu muturage witwa Maniragaba Félicien utuye mu Murenge wa Butaro, Akagari ka Gatsibo, Umudugudu wa Kindoyi, yagitekereje mu mwaka wa 2019 ku munsi mukuru nk’uyu wo kwibohora. Uwo munsi ngo yafashe ijambo, maze avuga ko kubera ukuntu akunda Nyakubahwa Perezida Paul Kagame n’ingabo za RPA zari iza RPF Inkotanyi zabohoye u Rwanda zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo kuri ubu Igihugu kikaba cyuzuye umutekano ibindi bihugu biza kukigiraho, ngo yasanse agomba kugabira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika inka, ngo akabikora nk’ishimwe amushimira we n’ingabo z’Igihugu.

Ngo n’ubwo ariko bahize uwo muhigo, Adrien n’umugore we, baje gusanga icyaba cyiza kuruta ariko iri shimwe ry’Umukuru w’Igihugu wayoboye urugamba rwo kubohora Igihugu barigenera umuturage utishoboye kugirango nawe abone ibyiza byo kwibohora.

Aganira na Amizero.rw, bwana Nshimiyimana Adrien yagize ati: “buriya Perezida wacu Paul Kagame akunda abaturage cyane. Twarebye rero kumuha inka twamwemereye, duhitamo kuyiha umuturage we nk’ikimenyetso cy’urukundo nawe abakunda. Ntibyagarukiye aho, nk’umuntu utishoboye, twamukuye mu gisa nk’inzu yabagamo tumwubakira inzu nziza ijyanye n’iterambere u Rwanda rugezeho kugirango nawe yumve neza uburemere bwo kwibohora”.

Nshimiyimana Adrien na madame we/Photo Social Media

Yakomeje avuga ko ibi batapfuye kubikora gusa kuko ngo ari ibikorwa byibutsa neza igihango bagiranye n’Inkotanyi zari zirangajwe imbere na Paul Kagame. Ati: ” Aha hantu twubatse iyi nzu hafite amateka yihariye ahura neza no kubohora u Rwanda kuko Akagari n’Umudugudu yubatswemo ari ho Inkotanyi zatangirije urugamba muri aka gace k’imisozi ya Butaro”.

Ibikorwa byo kubaka iyi nzu byaje kudindizwa n’icyorezo cya Covid-19 kuko ngo ubusanzwe iba yaruzuye mu mwaka ushize wa 2020. Kubera ibihe bijyanye no kwirinda Covid-19 u Rwanda rurimo, gutaha ku mugaragaro iyi nzu ntibyakunze bikazakorwa ubwo iki cyorezo kizaba cyagabanyutse ari nabwo uyu muturage azashyikirizwa ku mugaragaro inka yagabiwe ndetse n’ibindi bikoresho nkenerwa.

Uyu muturage Maniragaba Félicien wubakiwe  iyi nzu, we yahise ayijyamo, mu byishimo byinshi akaba yavuze ko asa n’uri mu nzozi. Ati: “rwose njye sinakubwira ngo ibi bintu nzi ibyo ari byo. Bampaye inzu nziza isize amarangi, irimo sima hose, isakaje amabati mashya, amashanyarazi sinakubwira, yanyemereye inka nzashyikirizwa ku munsi wo gutaha iyi nzu, mbese Mana ntabwo nzi uko nabivuga, gusa munshimire Adiriyani ndetse na Perezida wacu Kagame Paul”.

Nshimiyimana Adrien ni umwe mu batangiye kwandika basaba ko itegekonshinga rihinduka, ingingo ya 101 yavugaga ku mubare wa manda Umukuru w’Igihugu yari yemerewe ikavugururwa uwo mubare ukavamo. Icyo gihe yagiye kuri Televiziyo na Radiyo by’Igihugu asobanura impamvu yabimuteye ko ari urukundo akunda Perezida. Ibi kandi byagaragaye igihe inteko ishinga amategeko yatoraga iryo tegeko, uyu mugabo akaba nawe yari yabukereye yicaye mu nteko.

Tariki ya 4 Nyakanga 1994, nibwo ingabo za RPA zari iza RPF Inkotanyi zafashe Umujyi wa Kigali (Umurwa mukuru w’u Rwanda), zikomeza kurokora Abatutsi barimo bicwa bazira ubwoko batihaye. Zimaze kubohora umugi wa Kigali, iyo tariki yahise ijya mu mateka kuko ifatwa nk’itariki u Rwanda rwavuye ibuzimu rukajya ibuntu. Kuva ubwo na bugingo n’ubu, tariki ya 4 Nyakanga yahise itangira kwizihizwaho Umunsi Mukuru wo Kwibohora -Liberation Day-

Mu butumwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagejeje ku Banyarwanda kuri uyu wa 4 Nyakanga ubwo hizizwaga imyaka 27 ishize u Rwanda rubohowe n’ingabo zari iza RPA, yongeye kubibutsa ko kurwanya Covid-19 ndetse no kuyitsinda ari imwe nzira zo gukomeza ibikorwa byo kwibohora.

Yasabye kandi Abanyarwanda kubyaza umusaruro amahirwe aboneka mu gihugu; haba mu burezi, mu gushaka akazi ndetse no kwihangira imirimo, aho yanakomoje ku bikorwa by’iterambere bikomeje gukorwa hirya no hino mu Gihugu, avuga ku Mudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi wubatswe n’Ingabo z’Igihugu, avuga ko ibikorwa nk’ibi bigaragaza kwibohora nyako.

Umukuru w’Igihugu yibukije Abanyarwanda ko hari byinshi bagomba gukorera hamwe, anabasaba kugira icyizere cy’ejo hazaza heza.

Related posts

Kenya: Urukiko rw’Ikirenga rwemeje bidasubirwaho ko William Ruto ari we Perezida.

N. FLAVIEN

Igisirikare cy’Ubushinwa mu myitozo ihambaye mu rwego rwo kwihaniza Taiwan.

N. FLAVIEN

Nyabihu: Batatu muri za mpanga enye ziherutse kuvuka bamaze kwitaba Imana.

N. FLAVIEN

11 comments

mucyo July 4, 2021 at 5:28 PM

Byiza cyane yakoze igikorwa cyabagabo

Reply
Pascal July 4, 2021 at 5:46 PM

Adrien akomeje kugaragaza ubudasa no gukora ibikorwa by’ubutwari. Komereza aho #Adrien

Reply
DEUSDEDIT July 4, 2021 at 5:47 PM

Buriya rero abakire dufite muri uru Rwanda buri wese agize nkuyu mutima wa Adrien bamwe mu banyarwanda badafite aho kuba cg bafite aho kuba hatabereye babona amazu. Uyu mugabo Imana yo mu ijuru itibagirwa imirimo izamuhembe yakoze ibikorwa by’ubutwari!

Reply
Augustin July 4, 2021 at 6:03 PM

Mbega umugabo untangaje!
Iyaba iki gihugu cyacu cyari gifite ba Adrien benshi, nta muturage wabura ibyo kurya, nta muturage wabura ubuvuzi ( Mutuelle de Sante)

Iki gikorwa kinkoze ku mutima peeeee! Nonese, muriki gihugu uhereye ku mudugudu aho dutuye, hagiye hari abantu bishoboye bashobora gukora ibikorwa nkibi by’urukundo, byindashyikirwa, kandi bakabiboneramo umugisha, ariko ntibabikora, bakora cyane ngo babe abagwizatunga, ariko pe, wapi ntakibavaho!

Ukabona muriyi mijyi dutuyemo ngo runaka na runaka na runaka bafite amafr menshi, ariiiiko, umwe kuri umwe cg bakunga ubumwe, ntibashobora nko kugira gutya ngo bubake nkumudugudu wamanzu 12 ngo bazahore bibukirwaho!!!

Mana, duhe umutima nkuwa Adrien

Adrien musabiye umugisha, kandi ibikorwa bye nishyaka yifitemo bizagere kubandi banyarwanda

Hakwiyeko yanatekereza neza Fondation Adrien

Reply
DEUSDEDIT July 4, 2021 at 6:28 PM

Uyu mugabo ibi yakoze ni ubutwari bukomeye

Reply
NDIMUBAYO Charles July 4, 2021 at 7:14 PM

Adrien Imana imuhe umugisha mwinshi kuko yakoze igikorwa gikoze ku mutima wa benshi.

Reply
Ndizeye Didace July 5, 2021 at 3:49 AM

Adrien yakoze neza cyane Imana izasubize aho akuye

Reply
Kimomo July 5, 2021 at 11:03 AM

Keep it up adrien good job kbc

Reply
Sibomana Jean July 5, 2021 at 2:41 PM

Iki gikorwa umuryango wa Adrien wakoze kigaragaza ubutwari n’umutima w’urukundo afitiye abatishoboye. Imana izabibahere ingororano.

Reply
Solange July 6, 2021 at 11:24 PM

Famille Adrien nta wabona uko abashimira usibye Imana yonyine niyo izabitura ibi ngibi bakoze .
Iki gikorwa mwakoze ni icy’ indashyikirwa!

Reply
Muganwa Hyacinthe November 21, 2021 at 11:41 AM

Adrien njye ndamubona nk’umuntu udasanzwe kuko kugira ibintu no gutekereza gufasha bene aka kageni biratandukanye. Uyu mugabo arihariye kandi abantu nk’aba ntibapfa kuboneka henshi. Mana ishobora byose mufashe umuhe ubutunzi ajye abona uko afasha n’abandi. Mbisabye mu izina rya Yesu Kristo Amen.

Reply

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777