Kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Kamena 2021, Président(Perezida) wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Félix TShisekedi yageze mu Mujyi Goma uherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu Burasirazuba bwa Congo.
Ubwo Perezida Tshisekedi yageraga i Goma, yakiriwe nk’isinzi ry’abantu bari bamutegereje kuva mu gitondo nk’uko byatangajwe na Radio Okapi y’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri DR Congo-Monusco-
Uyu mukuru w’Igihugu yageze i Goma mu rugendo rw’amateka kuko uretse kuba ikirunga cya Nyiragongo cyararutse tariki 22 Gicurasi 2021 akizeza abaturage ko azabasura, yari anaherutse gutangaza ko ashaka kwimurira ibiro (bureau) mu Burasirazuba mu rwego rwo guhangana n’imitwe y’iterabwoba (inyeahyamba zirwanira muri iki gice) yigize kagarara.
Nyuma y’iruka rya Nyiragongo, Perezida Tshisekedi wari mu ruzinduko rw’akazi ku mugabane w’Uburayi yahise urusubika ikitaraganya, bivugwa ko byari mu rwego rwo kwifatanya n’abaturage be. Icyo gihe yashatse kuza i Goma ariko abura uko aza kuko ikibuga cy’indege cya Goma nacyo cyari cyangijwe na Nyiragongo.
Tshisekedi waje aherekejwe n’umugore we n’abandi ba minisitiri, asuye Goma akurikiye Minisitiri w’intebe nawe uherutse gusura uyu mujyi uhana urubibi na Gisenyi mu Rwanda. Mu duce yasuye, harimo abo muri Teritwari ya Nyiragongo, bahuye cyane n’ingaruka z’iruka rya Nyiragongo n’imitingito yakurikiyeho.