Hirya no hino mu Gihugu by’umwihariko muri Rubavu hakomeje kumvikana imitingito ya hato na hato. Musanze nako nk’Akarere k’ibirunga, hari ingaruka z’iyi mitingito zahagaragaye.
Mu Murenge wa Nyange, Akagari ka Kabeza, Umudugudu wa Ribone, umutingito wabaye saa cyenda z’igitondo (3h00′) warituye inzu ya Munyemana Yves yari icyubakwa. Iyi nzu nta muntu warimo, yaridutse uruhande rumwe.
Mu Murenge wa Shingiro, Akagari ka
Gakingo, inzu y’uwitwa Mujawayezu Rosalie yaridutse igikuta mu mutingito wa nijoro. Kuri G S Shingiro naho hari ibyangiritse, kugeza ubu ibyumba bine byose byasadutse ku buryo hifashishijwe ibibaho bigendanwa kugirango abana babashe gukomeza amasomo.
Mu rwunge rw’amashuri rwa Karwasa naho, umutingito wa nijoro washatse gutwara igisenge cy’amashuri yo mu mwaka wa mbere ariko Imana ikinga ukuboko. Ubusate buragaragara ku mirongo ibiri y’amatafari yegereye amabati.
Mu Murenge wa Gataraga, uyu mutingito naho wahasize ingaruka ngo zishobora no kwiyongera aho ku ishuri ribanza rya Ruhehe ibyumba bitandatu bishya byagaragaje imititu, ibintu byatumye amashuri asanzwe ariko yari ashaje aba afunzwe hirindwa ingaruka zikomeye zishobora kuba kuko amwe asakaje amategura.
Imitingito ikomeje kumvikana iri ku kigero cya Manyitide (magnitude) ya 4.3 na 5.3 nk’uko bikomeje gutangazwa n’inzobere mu by’imitingito yaba izo mu Rwanda n’izo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Iyi mitingito yatangiye kumvikana mu ijoro ryo kuwa 6 tariki 22 Gicurasi nyuma y’iruka rya Nyiragongo yamamaye ku Isi yose kubera iruka ryayo ryatangiye mu 1884.
2 comments
Uyu mutingito udufiteho ingaruka zikomeye Nyagasani akomeze adufashe
Morning
Ingaruka zidafatika ni zo nyinshi. Izi ngaruka zijyanye n’ihungabana bitwe no kuba abantu benshi bashobora kudasinzira biteguye guhunga cg kugwirwa n’amazu yakagombye kubakingira. Abana benshi birabakanga cyane bagasaba ibisobanuro ababgeyi badashobora kubaha. Iyo bitegereje uburebure bw’ibirunga bibakikije bahita bumva ko akanya ako ari ko kose byahita bibiyubika hejuru!
Inzobere mu mitekerereze bakore akazi kabo.