Amakuru aturuka mu bantu batandukanye bakurikiranira hafi intambara ibera mu burasirazuba bwa DR Congo bakomeje gutanga amakuru avuguruzanya ku bitero bya drones bivugwa ko byakozwe n’Ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu bice bya Kivu y’Amajyaruguru cyane cyane muri Rutshuru, abandi nabo bakemeza ko inzu zagaragajwe ari izasenywe n’ibisasu byarashwe na M23 igerageza guhanura Drone ya CH-4 ya FARDC bikagwa kuri izi nyubako z’abaturage ariko bikaba ntawe byishe.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, abinyujije kuri X yatangaje ko mu ijoro rya tariki 01 rishyira tariki 02 Ukwakira 2025, ingabo za DR Congo zagabye igitero cya drone n’indege y’intambara ya Sukhoi-25 mu bice bituwe cyane muri Teritwari ya Rutshuru na Lubero.
Muri Teritwari ya Rutshuru, ibi bisasu byasenye inzu eshatu ziri mu gace ka Kisisile muri gurupoma ya Bukoma; mu bilometero bigera kuri bitatu ugana kuri Santere ya Rutshuru. Umubare w’abapfuye cyangwa abakomeretse nturamenyekana.
Lawrence Kanyuka yagize ati: “Ibi bitero byatwaye ubuzima bw’abasivili benshi b’inzirakarengane, bituma abaturage bacu bahunga ku bwinshi. Ibi bitero bigize ibyaha biri gutegurirwa ku cyicaro gikuru cyabo kiri muri Uvira muri Kivu y’Amajyepfo na Bujumbura mu Burundi.”
Muri iri joro kandi, drone yo mu bwoko bwa CH-4 ya FARDC yarashe ibisasu biremereye mu gace ka Buleusa gaherereye muri gurupoma ya Ikobo muri Teritwari ya Walikale, abaturage benshi barahunga, abandi bifungirana mu nzu kubera ubwoba.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 02 Ukwakira 2025, amasomo ibikorwa byinshi birimo n’amasomo byahagaze muri Buleusa kuko ababyeyi bafite impungenge ko umutekano w’abana babo ushobora guhungabana mu gihe bajya ku ishuri.
Kanyuka yamaganye ibi bitero yivuye inyuma atangaza ko AFC/M23 ifite inshingano zo kujya kurinda abaturage bari kugabwaho ibitero no kubarwanirira ndetse bagacecekesha ibisasu aho biva hose.
Abashyigikiye ubutegetsi bwa Kinshasa bo bavuga ko Drone ya CH-4 yarashe ahagana saa yine z’ijoro mu nzu iri iruhande rw’ikigo cya gisirikare cya Pena i Rutshuru kigenzurwa na M23, ngo bakaba batwitse inzu iri inyuma ya RTNC aho bivugwa ko yari ububiko bukomeye bwa M23.


