Hashize iminsi ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo zigaba ibitero mu duce dutandukanye tw’i Mulenge tugenzurwa n’umutwe wa MRDP-Twirwaneho, bikaba bigabwa ku butaka ndetse no mu kirere ku bufatanye n’abacanshuro ba ‘BlackWater’ bakoresha indege zitagira abapilote zituruka i Bujumbura mu Burundi.
Nk’uko bimaze iminsi, ni nako byagenze mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 31 Kanama 2025, aho FARDC, FDLR, ingabo z’u Burundi na Wazalendo bagabye igitero cyo ku butaka mu gace ka Bilalombiri, agace kamwe mu tugize igice cya Mikenke kibarizwa muri Secteur ya Itombwe, Teritwari ya Mwenga mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Aka gace gasanzwe kagenzurwa n’umutwe wa MRDP-Twirwaneho, kuva mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, nyuma y’aho uyu mutwe uhirukanye ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa.
Mu gihe bari bamaze iminsi bakoresha drones, kuri iyi nshuro iri huriro ryagabye igitero kuri Bilalombiri bakoresheje uburyo bwo gutera ibisasu biremereye bakiri kure (shelling), ku buryo bahise basubira inyuma batageze ku mirongo y’urugamba ngo bahangane imbonankubone na Twirwaneho yari ibategereje.
Abari muri ako gace batangarije MCN bati: “FARDC n’abambari bayo bateye ku Bilalombiri, ariko basubiye inyuma Twirwaneho itabasubije, ntabwo tuzi impamvu ubanza bagize ubwoba. Umwanzi yateraguye ibisasu gusa kandi nabwo mu ntera ya kure.”
Ibi bitero byagabwe mu gihe kuva mu ntangiriro z’iki Cyumweru dusoza, ibi bice byibasiwe cyane n’bitero bikaze yaba ibyo ku butaka ndetse no mu kirere gusa Twirwaneho isanzwe ihagenzura ikomeza kwihagararaho ku buryo yabisubije inyuma n’ubwo byahitanye benshi.
Ubukana bw’ibi bitero bwerekanwa n’imirwano yo ku wa Gatatu aho imirwano yirije umunsi wose, gusa birangira ihuriro rirwana ku ruhande rwa Leta riyabangiye ingata n’ubwo inzozi zabo ari ukwirukana Twirwaneho mu bice byose bya Mulenge.
Si aha gusa kuko mu bice bya Rugezi, Kalongi, Mukoko, Bicumbi n’ahandi naho hagabwe ibitero bikomeye ariko bisubizwa inyuma n’abasirikare ba Twirwaneho kugeza ubu ukigenzura biriya bice byose, ndetse n’iki gice cya Mikenke n’inkengero zacyo, nk’uko amakuru ava muri ibyo abihamya bakaba bakigifite.
Ibitero biri kugabwa muri aka gace bifitwemo uruhare runini n’ingabo z’u Burundi ngo ziyemeje kurwana zikoresheje imbaraga zidasanzwe, bikaba bivugwa ko zishingikirike abacanshuro b’abanya Amerika ‘BalackWater’ bari i Bujumbura aho bo biyemeje gukora ibitero byose byifashisha ikoranabuhanga nko kugenzura ikirere, kurashisha drones n’ibindi noneho abarundi, FDLR na Special Force ya FARDC bakanyura ku butaka.