Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

M23 yatanze impuruza ku bitero bikaze bya FARDC mu bice bituwe n’abaturage

AFC/M23 yatanze impuruza ku muryango mpuzamahanga ndetse no ku gihugu ku bijyanye n’ihohoterwa rikomeje kandi rikabije, ririmo no kurenga ku gahenge kajyanye n’ihagarikwa ry’imirwano (cease fire), ingabo zirwana ku butegetsi bwa Kinshasa zikaba zikomeje kwica abaturage b’inzirakarengane.

Mu itangazo ryasohowe kuri iki Cyumweru, Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka yagize ati: “Kuva ku isaha ya saa Sita z’amanywa (12h00) kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Kanama 2025, ingabo zirwana ku butegetsi bwa Kinshasa zirimo FARDC, FDLR, abarundi, Wazalendo n’abacanshuro b’abanyamahanga, zagabye igitero cyibasiye uduce dutuwe cyane nka Kadasomwa n’uduce tuyikikije, ndetse n’ibirindiro byacu.”

Iri tangazo rikomeza rigira riti: “Ibi bitero byambuge abantu benshi ubuzima ndetse bituma abantu benshi bahunga ibitero bya za ndege zitagira abapilote (drones). AFC/M23 yongeye gushimangira ubwitange bukomeye bwo kurinda abaturage bari mu bice bagenzura no gukuraho iterabwoba(gucecekesha imbunda) duhereye aho rituruka hose.”

Bitandukanye n’ibyabereye i Goma, aho abacanshuro babarirwa mu magana bemerewe gusubira iwabo mu mutuzo ntawe ubakozeho, AFC/M23 yavuze ko kuri iyi nshuro bazabona ibitandukanye n’ibyo kuko ngo batazihanganira “uwo ari we wese wica abenegihugu bacu”, ibyo bikorwa byabo ngo bikazabakururira akaga.

M23 itanze iyi mpuruza mu gihe Leta ya DR Congo imaze iminsi irunda ingabo n’ibikoresho hafi y’ahantu hose hari ibirindiro bya M23, ibyagiye byamaganwa cyane n’uyu mutwe, ibi kandi bikaba bikorwa na Leta yirengagiza ibiganiro by’amahoro bya Doha na Washington.

Related posts

Impinduka zikomeye mu ikipe y’ingabo z’Igihugu ya Basketball.

N. FLAVIEN

Alain Mukurarinda yagize icyo avuga ku izamurwa mu ntera rya Gen Mubarakh Muganga.

N. FLAVIEN

Abafatabuguzi ba MTN Rwanda barayishinja kubakura ku murongo amasaha hafi 8 itabateguje.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777