Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda, MINEDUC yatangaje ko amanota y’ibizamini bisoza amashuri abanza (P6) n’ay’icyiciro rusange (S3) azatangazwa ku wa Kabiri tariki 19 Kanama 2025 Saa Cyenda z’amanywa, inatangaza itariki y’itangira ry’amashuri umwaka wa 2025/2026.
Mu gihe hari benshi bari bategereje itariki nyayo y’itangira ry’amashuri, iri tangazo ryashyizwe ku mbuga nkoranyambaga zayo ku masaha y’igicamunsi kuri iki Cyumweru tariki 17 Kanama 2025, Minisiteri y’Uburezi yagaragaje ko umwaka w’amashuri wa 2025/2026 uzatangira ku wa Mbere tariki 08 Nzeri 2025.
Abanyeshuri basaga ibihumbi 220 ni bo bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza (P6), hirya no hino mu gihugu barimo abakobwa 120,635 ndetse n’abahungu 100,205. Muri aba, harimo abafite ubumuga 642.
Abanyeshuri basoza Icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (O’ Level), abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta ni 149.134, barimo abakobwa 82.412 n’abahungu 66.722 biga mu mashuri ya Leta n’ayigenga.
Ibikorwa byo gukosora ibizamini bya Leta byarihutishijwe ndetse hakaba haranifashishijwe ikoranabuhanga uhereye mu gutoranya abarimu bajya gukosora kugeza no mu gihe cyo gusesengura amanota aba yavuye ahakosorerwa ibi bizamini hirya no hino mu gihugu.
