Daniela Larreal Chirinos, umugore wamamaye cyane mu kunyonga igare no kwegukana imidali itandukanye mu mikino yitabiriye irimo n’iya Olympic, tariki nk’iyi (11 Kanama) umwaka ushize wa 2024 nibwo yitabye imana azize kubura umwuka kubera ibiryo yamize bikamuniga.
Uyu munya Venezuela wavutse ku wa 02 Ukwakira mu 1973, umwaka ushize nibwo humvikanye inkuru ibabaje y’urupfu rwe. Uyu n’ubwo yitabye Imana ku wa 11 Kanama yasanzwe aho yabaga i Las Vegas muri Leta zunze Ubumwe za Amerika yapfuye ku wa 16 Kanama.
Nk’uko Fox Sports yabitangaje, Daniela Larreal Chirinos witabye Imana afite imyaka 50, Police niyo yabashije kumubona nyuma y’uko aho yakoraga muri Hoteli yari amaze iminsi atahagera, ku wa 15 abo bakorana bakiyemeza kubimenyesha inzego zishinzwe umutekano.
Ibisubizo bya muganga ni byo byagaragaje ko yitabye Imana ku wa 11 Kanama. Urupfu rwe rwatewe n’ibiryo yariye bikamuniga byanga kurenga mu muhogo umwuka urahera. Uyu mugore n’ubwo yamenyekanye cyane mu mukino w’amagare, yari yarawuseze ahitamo kujya gukora muri Hoteli.
Ubwo yari agikina uyu mukino, yagaragaye inshuro eshanu ahagagarariye Venezuela. Imikino ya mbere yitabiriye ni iyabereye i Barcelona mu 1992, mu 2000 yari yitabiriye iyabereye Atlanta muri Leta zunze Ubumwe za Amerika. Mu 2004 yari muri Athens, 2012 i London. Aha hose nibura yagiye abasha gutwara umudali w’ifeza nk’umuzamutsi mwiza.
N’ubwo yari icyamamare nk’umunya Venezuwela, Daniela yaje guhunga Igihugu kubera ubutegetsi. Inkuru ya NDTV World, igaruka ku rugendo rw’ubuzima bwe yahishuye ko ubwo Nicolas Maduro 2013 yafataga ubutegetsi uyu mugore yatangiye guterwa ubwoba.
Icyateraga ibi byose ni uko yari yaratangiye kunugwanugwa ko ashobora gufungwa azira gukoresha ibyangombwa byo gutwara ibinyabiziga by’ibicurano, yari yarahawe Perezida Hugo Chavez afatanyije na Minisitiri wa Siporo Hector Rodriguez.
Ibi nibyo byatumye asohoka Igihugu ajya gutura muri Leta zunze Ubumwe za Amerika asohorera i Miami, mbere yo kwerekeza Las Vegas ari naho yanigiwe n’ibiryo akitaba Imana kuko atari agikina umukino wo gusiganwa ku igare, yari yarasezeho mu 2015.