Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Ubuzima

Umuti urinda abantu kwandura SIDA ugiye kugezwa mu Rwanda hose.

Inzego z’ubuzima zatangaje ko gahunda yo gutanga umuti utuma abantu batandura Virusi itera SIDA mu mezi abiri, ikomeje nubwo ikiboneka ku bitaro bicye muri Kigali ariko hari gahunda ko yagezwa hirya no hino mu gihugu.

Kugeza ubu umuti utuma umuntu atandura virusi itera SIDA utangwa ku bigo nderabuzima bya Leta ku buntu.

CAB-LA, ni umuti uterwa mu rushinge hagamijwe gukumira ubwandu bushya bwa Virusi Itera SIDA, wemejwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS mu 2022.

Uru rushinge ruterwa umuntu buri mezi abiri, biteganyijwe ko ruzaruhura umutwaro abantu bafataga ibinini bya buri munsi birinda ubwandu. Umuti wa CAB-LA ufasha umubiri kugira ubudahahangarwa bubuza agakoko gatera SIDA kwinjira mu turemangingo no kororokeramo.

Gahunda yo gutanga uwo muti mu Rwanda yatangijwe muri Mutarama 2025, gusa ubu izo serivisi ziboneka ku bigo nderabuzima bya Busanza na Gikondo mu Karere ka Kicukiro.

Kugeza ubu iyi miti irinda kwandura SIDA ihabwa ibyiciro byihariye biba bifite ibyago byinshi byo kwandura Virusi itera Sida, birimo urubyiruko ruri kwandura cyane, abakora uburaya, abaryamana bahuje ibitsina, n’abashakanye umwe afite Virusi itera Sida.

The NewTimes yanditse ko Umukozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima RBC, Dr. Nzeyimana Zephanie, yavuze ko iyo gahunda ikomeje kugenda gake kubera ko itangirwa gusa ku bigo bibiri ariko hari gukorwa isuzuma mbere y’uko yagurirwa mu bindi bice by’Igihugu.

Ati: “Gutanga uwo muti biracyagenda gacye kubera ko ari serivisi zibonerwa gusa ku bigo nderabuzima bibiri kandi turacyari gukora isuzuma mbere y’uko gahunda tuyagura.”

Ati: “Igeragaza riteganyijwe gukorwa umwaka wose. Muri iki gihe abakozi bari kugenzura uburyo iyo miti itangwa, no gusuzuma niba hari izindi ngaruka umuti ushobora gutera ku buryo bizadufasha kumenya niba twazigeza mu gihugu hose.”

Dr. Nzeyimana yavuze ko 90% by’abantu bahawe uwo muti ibisubizo byabaye byiza, kandi benshi muri bo bemeza ko gufata uwo muti buri mezi abiri byoroshye kurusha kunywa ibinini buri munsi.

Ubuyobozi bwatangaje ko kugeza ku wa 30 Kamena 2025, abantu 15,525 bari bamaze gutangira gukoresha PrEP (Pre-Exposure Prophylaxis), imiti yifashishwa n’abantu batanduye virusi itera SIDA (VIH) kugira ngo ibarinde kuyandura.

Yavuze ko nubwo ku rwego mpuzamahanga, hagaragajwe ko uwo muti ushobora kugira ingaruka ku muntu akaba yagira umuriro mwinshi, umutwe na gucibwamo ariko mu Rwanda ho abatewe urwo rushinge ngo bagira uburibwe buke bakiri aho baterewe uwo muti bushobora kumara iminsi itatu.

Yatanze inama ko uwafashe uwo muti akwiye kunywa n’imiti igabanya ububabare nka paracetamol na ibuprofen mu rwego rwo kwirinda ko ubwo baremba.

Minisiteri y’Ubuzima ifite gahunda yo kwagura iyo gahunda ku bindi bigo nderabuzima mu mezi ari imbere kugira ngo hakomeze igenzura mbere yo kubigeza ku rwego rw’igihugu. (Igihe)

Related posts

Kenya: Kwambara agapfukamunwa ntabwo bikiri itegeko

N. FLAVIEN

Kamonyi: Batunguwe n’inkangu yatwaye imirima yabo nta mvura yaguye.

N. FLAVIEN

Nyuma y’imyaka 5 atahagera, Perezida Museveni aje mu Rwanda mu ndege ya gisirikare.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777