FC Barcelona yamaze gutangaza ko Marc-André ter Stegen atakiri captain wayo, nyuma y’ibibazo bimaze iminsi hagati ye n’ikipe. Uyu mwazuro uje nyuma yuko yanze gutanga impapuro zigaragaza ibyavuye mu bizamini by’ubuzima yafashwe ku mvune afite.
Mu ikipe ya FC Barcelona haracyavugwamo ibibazo by’ubukungu, bituma kwandikisha abakinnyi baguzwe bigorana nk’uko byari bimeze umwaka ushize kuri Pau Victor na Dan Olmo. Marc-André ter Stegen imvune ye yatumye FC Barcelona isinyisha Wojciech Szczęsny wari warasezeye ku mupira w’amaguru umwaka ushize.
Ibi ni ibintu bitigeze bishimisha uyu munyezamu umaze imyaka irenga 10 muri iyi kipe. Marc-André ter Stegen yavunitse muri Nzeri umwaka ushize, maze muri Mutarama uyu mwaka binjiza Wojciech Szczęsny wasinye amasezerano y’amezi atandatu nk’ikiraka ngo ayiyifashe mu gihe cyari gisigaye ngo umwaka w’imikino urangire.
Marc-André ter Stegen wari uzi ko nagaruka agomba guhita asubirana umwanya we siko byagenze kuko nyuma yo gukira, atigeze yongera gutekerezwaho nk’umuzamu wa mbere. Ikindi cyakurikiyeho ni iyinjira ry’umuzamu Joan Garcia wavuye muri Espanyol Barcelona. Uyu muzamu yari yanifujwe muri Mutarama na Arsenal ntibyagenda neza.
Ku bw’ibyago yongeye kugira imvune ituma asubira kubagwa. Uyu muzamu w’umudage yarabazwe ndetse binagenda neza cyane. Gusa mu rwego rwo gukora igisa no guhimana kuko atishimiye uburyo yazaniweho abandi bazamu, yahise atangaza ko azamara hanze amezi atatu.
Gutangaza ibi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze byarakaje cyane ikipe ya FC Barclona.
Impavu yabyo yari ayishyize mu ihurizo rikomeye kuko uyu muzamu ibinyamakuru byo muri Esipanye, bivuga ko imvune afite ishobora kumara amezi arenze atatu itarakira. Iyo adatangaza ibyo yatangaje byari gufasha ikipe kwandikisha bamwe mu bakinnyi yaguze no kongerera amasezerano abayasoje.
Abo bakinnyi ni: Joan García, Szczesny, Gerard Martín, Héctor Fort, Bernal, Rashford, Roony Bardghji na Oriol Romeu. Uretse kuba yaratangaje ibi ngibi kandi yanze no guha ikipe ya FC Barcelona impapuroza muganga zigaragaza uko ibagwa rye ryagenze. Ikipe ibonye ko yabyanze yegereye abo bireba muri La Liga bababwira ko badashoka.
Igituma bidashoboka, ni uko gutanga uburenganzira bwo kumukoresha nk’umukinnyi uzamara amezi ane nta burenganzira yatanze amategeko atabyemerera uwo ari we wese nta burengazi bwa Stegen. Gutanga izi mpapuro zerekana ko umukinnyi ashobora kumara amezi arenga ane bituma ikipe ikoresha 80% bye nk’umukinnyi udahari.
N’ubwo atava mu bitabo by’ikipe kubera ko amategeko abigena abigena atyo. Ibi byarakaje Fc Barcelona cyane kugeza ubwo itangaje ko atakiri mu ba Captaine bayo.
Mu itangazo basohoye bagira bati: “FC Barcelona iramesha ko bitewe n’iperereza ku myitwarire idahwitse iri gukorwa kuri Marc-André ter Stegen, hanakomeza gushakishwa umuti w’ikibazo mu buryo burambye.
Bakomeza bagira bati: “Ikipe ifatanyije n’itsinda ry’ubuyobozi mu bya tekinike, bwanzuye ko Marc-André ter Stegen ahagaritswe by’agateganyo ku gukomeza kuyobora bagenzi be. Muri iki gihe inshingano zigomba gufatwa na Ronald Araujo wari umwungiriza we.”