Mu Ishuri rikuru rya gisirikare rya Gako riri mu karere ka Bugesera, Intara y’Iburasirazuba habereye umuhango wo gutanga Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (Bachelor’s degree) ku ba Ofisiye 81 basoje amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda, UR, mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025.
Abasoje amasomo kuri uyu wa Mbere tariki 04 Kanama 2025, barimo 20 bafite ipeti rya Lieutenant bize Ubuvuzi n’abagera kuri 61 bafite ipeti rya Sous-Lieutenant bize ibijyanye n’Ubuhanga mu bya Gisirikare n’Ubumenyamuntu.
Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yabwiye ba ofisiye mu ngabo z’u Rwanda basoje amasomo ko impuzankano yabo ishimangira icyizere cy’uburinzi bategerejweho n’abaturage.
Ati: “Mu gihe muvuye hano, mufitiwe icyizere n’Igihugu cyose. […] Nk’abasirikare bigishijwe, muzirikane ko mwinjiye mu Isi ihinduka irimo ibibazo bishingiye ku bujura bw’ikoranabuhanga n’imihindagurikire y’ibihe. Uburezi mwahawe nizeye ko bwabateguriye guhangana n’ibibazo biri hanze aha.”
Minisitiri Juvenal Marizamunda, yakomeje ashima Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame washyizeho uburyo bufasha abo mu ngabo z’u Rwanda ndetse n’izindi nzego z’umutekano kwiga.
Ati: “Igisirikare gihamye cyubakira ku bigishijwe neza, abatojwe neza kandi bafite ibikoresho bikwiye. Ahazaza ni ahanyu, mukomeze mufite imbaraga n’intego, mukomeze guteza imbere Igihugu.”
Igisirikare cy’u Rwanda, RDF gikomeje kwiyubaka mu kongerera ubushobozi abasirikare, gushaka ibikoresho bigezweho haba ku butaka, mu kirere no mu mazi. Ibi bikiyongeraho ubufatanye n’ibisirikare bikomeye ku Isi, byose ku nyungu n’umutekano by’u Rwanda n’abanyarwanda.