Umugore wapfuye kuwa Gatandatu tariki 14 Kamena 2025 apfiriye mu icumbi ry’umukozi ushinzwe ubutaka mu murenge wa Ruheru, Akarere ka Nyaruguru, Intara y’Amajyepfo, yashyinguwe aho yari atuye mu karere ka Nyagatare, Intara y’Iburasirazuba kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Kamena 2025.
Uyu mugore wavutse mu 1995 yasize abana batanu n’umugabo we bari barasezeranye. Uyu mugore yari umudiyakoni mu Itorero ry’Abametodiste (EMLR) i Nyagatare, akaba yari atuye mu mudugudu wa Busana, Akagari ka Barija, Umurenge wa Nyagatare, Akarere ka Nyagatare, Intara y’Iburasirazuba. Hagati aho uwo yari yagiye gusura we ubu akaba ari mu maboko ya RIB.
Abaturanyi b’umugabo uwo mugore yari yagiye gusura mu mudugudu wa Gambiriro, Akagari ka Kabere, Umurenge wa Ruheru muri Nyaruguru, bavuga ko uwo mugore yageze aho uwo mugabo acumbitse ku wa Gatanu tariki 13 Kamena 2025, akaharara mu buryo butazwi.
Bukeye bwaho ku wa Gatandatu tariki 14 Kamena 2025, uwo mugabo usanzwe ari na Pasiteri mu Idini rimwe n’irya nyakwigendera, ngo akaba ari na we washyingiye uwo mugore n’umugabo we, yamusize mu rugo ajya ku kazi, undi aza kumuterefona amubwira ko abona nta biryo biri mu rugo, ko atekereza guteka ahereye ku bishyimbo.
Umuturanyi w’urwo rugo ati: “Undi yamurangiye aho biherereye, saa sita ataha agiye kurya, akomanze abura umufungurira, abaza abaturanyi niba batamubonye baramuhakanira, nuko ajya kurya mu isantere. Nimugoroba agarutse yasanze hagifunze, hanyuma noneho ahamagara nyiri inzu, nuko amena ikirahure, basanga yumye.”
Baketse ko uwo mugore ashobora kuba yarazize imbabura yari atekeyeho basanze hafi ye, ariko umuturanyi we i Nyagatare yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ko yari asanzwe arwara umutima bikaba bikekwa ko waba ari wo ntandaro y’urupfu rwe.
Uwo mugore ngo yari yavuye mu rugo abwiye umugabo we (usanzwe akora akazi ko kurangurira abantu ibintu yifashishije igare) ko agiye mu bukwe i Kigali, hanyuma umugore w’uwo Pasiteri basanzwe ari inshuti, kandi banaturanye, amuha ibyo ari bwoherereze Pasiteri ageze i Kigali, kuko yari yamubwiye ko atari buharenge.