Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze ndetse n’abahisemo kurera abana batabyaye bazwi nka ‘Malayika Murinzi’ bahuriza ku ntero isaba buri wese kugira umutima umenetse wumva ko ukwiye kurera umwana wese ututaye ko atari uwawe kuko ngo utamenya ahazaza he bityo ngo buri wese akaba akwiye kubigira umukoro kuko ejo heza h’u Rwanda hashingiye ku bana barezwe neza nta hezwa cyangwa ivangura iryo ari ryo ryose.
Ubu ni ubutumwa nyamukuru bwatanzwe n’ababyeyi, inzego zitandukanye zifite aho zihuriye no kurwanya ihohoterwa rikorerwa umwana ndetse no kumurengera ubwo bari mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umunyafurika ku rwego rw’Akarere, wizihijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Kamena 2025 ku nsanganyamatsiko igira iti “Ndera Neza Nkure Nemye.”
Mu butumwa yatanze, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayiranga Theobald yashimiye abafatanyabikorwa ku ruhare rwabo mu kwita ku mibereho myiza y’umwana, yibutsa abana ko ari ab’agaciro, abasaba kwiga bashyizeho umwete barushaho kurangwa n’ikinyabupfura, anasaba ababyeyi kwita ku nshingano zabo zo kurera abana neza kuko ari bo Rwanda rw’ejo.
Yagize ati: “Turashima cyane buri wese ukomeje kugira uruhare kugira ngo abana bacu bakure neza bazira ihohoterwa iryo ari ryo ryose. Hamwe na ba malayika murinzi mwabonye ko dukomeje kurera abana bagiye bagira ibibazo runaka bakisanga batari kumwe n’ababyeyi babo. Izi ni inshingano zikomeye kandi zigaragaza ubumuntu kuko buri wese akwiye kumva ko ari inshingano ze kurera umwana wese nk’uwe kuko aba ari bo Rwanda rw’ejo aho Igihugu gihanze amaso, nibarerwa nabi, Igihugu kizagira ibibazo ariko twese nitubigira ibyacu tuzagira ahazaza hazira ibibazo.”
Bizimungu Laurent wo mu murenge wa Muhoza, Akagari ka Mpenge, Umudugudu wa Mpenge, avuga ko ari ihame kurinda abana gukorerwa ihohoterwa iryo ari ryo ryose, haba mu muryango, ku ishuri ndetse n’ahandi. Yemeza ko yabyirutse abona umubyeyi we akunda abana, maze nawe ngo yiha intego ko nakura azagera ikirenge mu cy’abamwibarutse. Asaba buri mubyeyi kwita ku mwana wese nk’uwe kuko ari bo Rwanda rw’ejo.
Yagize ati: “Uyu mutima nawukuye ku mubyeyi wanjye kuko nakuze mbona data yita ku bana atabyaye kandi akabitaho nkatwe ndetse bamwe agera n’aho abashyingira, kuva icyo gihe rero nakuranye uwo mutima numva ko ngomba kugera ikirenge mu cye. Biragoye kubera imico itandukanye baba bafite ariko birashoboka kuko indangagaciro zacu ni urukundo, twerekane urukundo duhe agaciro aba bana kuko ari bo Rwanda rw’ejo.”
Umukamisha Neema, wo mu murenge wa Muhoza, Akagari ka Kigombe, Umudugudu wa Nyamuremure na we yagize ati: “Kurera uwo utabyaye byitwa ko bigoye ariko ntabwo bigoye kuko nk’umubyeyi uba usanzwe urera. Urukundo ukunda uwawe ukwiye kuruha aba bana baba mu mihanda n’ahandi. Buri wese agire urukundo yite kuri aba bana maze babone uburenganzira bwabo maze u Rwanda rwacu rurusheho kubaho neza kurusha uko rubayeho.”
Umunsi w’umwana w’umunyafurika ni umunsi usanzwe wizihizwa buri mwaka tariki 16 Kamena, ukaba ari umunsi wizihizwa mu guharanira uburenganzira n’imibereho myiza y’abana. Wizihijwe bwa mbere mu waka wa 1991 n’Inteko y’abakuru b’Ibihugu na guverinoma ya ‘OAU’ mu rwego rwo kwibuka abana baguye mu myigaragambyo y’abanyeshuri yabaye ku ya 16 Kamena 1976 i Soweto muri Afurika y’Epfo.
Aba banyeshuri b’i Soweto bakoze urugendo bigaragambya basaba uburezi bufite ireme no kwigishwa mu ndimi gakondo z’iwabo. Mu myigaragambyo abana benshi bishwe bashinyaguriwe. Kuva mu mwaka wa 1991, Umunsi w’umwana w’umunyafurika wizihizwa mu rwego rwo kwibuka abo bana ku gikorwa cy’ubutwari cyabaranze bagamije kurengera uburenganzira bwabo.






