Kuri uyu wa Kane tariki 12 Kamena 2025 ubwo abakozi bashinzwe ibikorwa bya nyuma kuri Stade Intwari (Stade izaba ari iya mbere mu gihugu cy’u Burundi) bamanikaga inkingi (ipoto) ya rimwe mu matara azajya acanira iyi Stade, yaguye isenya kimwe mu bice byayo.
Iyi mpanuka ibaye mu gihe bitegura kwakira intumwa za FIFA na CAF ngo bemeze Stade Intwari nka Stade mpuzamahanga, ku buryo byatuma amakipe y’i Burundi ahakirira imikino mpuzamahanga aho kujya gukinira i mahanga.
Stade Intwari ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 10 bicaye neza yamaze gushyirwamo ubwatsi bwo mu kibuga (pélouse synthétique) bugezweho, bufite ubushobozi bwo guhangana n’ubushyuhe bw’i Bujumbura aho byitezwe ko i FIFA na CAF bazishimira iyi miterere.
Kuva FIFA na CAF batangiye kugena ibisabwa kugirango Stade zakire imikino mpuzamahanga, amakipe y’i Burundi arimo n’iy’Igihugu yakiriraga hanze nko muri Tanzania, Malawi, Maroc cyangwa Côte d’Ivoire.



