Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike

U Rwanda mu biganiro byo kwakira abirukanwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe yemeje ko u Rwanda rurimo kuganira na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku kuba rwakwakira abimukira iki gihugu cyirukanye ku butaka bwacyo.

Mu cyumweru gishize ibinyamakuru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byatangaje ko u Rwanda rushobora kwiyongera ku bihugu birimo El Salvador, Mexico, Costa Rica na Panama byaba byiyemeje kwakira abimukira iki gihugu kidashaka ku butaka bwacyo.

Mu buryo bujya gusa n’ubu, ibiro ntaramakuru Reuters n’ibinyamakuru muri USA byemeza ko mu kwezi gushize u Rwanda rwakiriye umunya-Iraq Leta ya Amerika yirukanye ku butaka bwayo.

Washington Post yasubiyemo umwe mu bayobozi b’u Rwanda itatangaje amazina yemeza ko u Rwanda “rwiteguye kwakira n’abandi”, kuko rusanzwe ruzwiho kwakira abimukira bari baraheze muri Libya.

Mu kiganiro kuri Televiziyo y’Igihugu ku cyumweru nijoro, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Olivier Nduhungirehe yemeje amakuru y’ibiganiro na Leta Zunze Ubumwe za Amerika avuga ko bikiri mu ntangiriro.

Yagize ati: “Ntabwo ari ibintu bishya kuri twebwe…muzi neza ibikorwa twakoze bijyanye no kwakira abimukira bari baragoswe muri Libya. Ni uwo mwuka turimo wo guha andi mahirwe abimukira bafite ibibazo hirya no hino ku Isi. Rero ubu turi mu biganiro na Amerika, ntabwo birarangira ku buryo twavuga ko bizagenda uku n’uku.”

Mu nama y’abaminisitiri b’ubutegetsi bwa Trump mu cyumweru gishize, Marco Rubio ushinzwe ububanyi n’amahanga bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko barimo gushakisha Ibihugu byifuza kwakira abimukira.

Washington Post isubiramo Rubio agira ati: “Turi gukorana n’ibindi bihugu tuvuga ngo, ‘Turashaka kuboherereza bamwe mu bantu basuzuguritse cyane,” yongeraho ati: “bikaba byiza kurushaho bibaye kure cyane ya Amerika.”

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yamagana uburyo ubutegetsi bwa Donald Trump burimo gukora ibikorwa byo kuvana bamwe mu bimukira muri Amerika.

Ibi biganiro na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bihuriranye n’umuhate wa Washington wo kuba umuhuza mu kugera ku masezerano y’amahoro hagati ya DR Congo n’u Rwanda.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko mu cyumweru gishize Washinton yatangaje ko ayo masezerano y’amahoro nasinywa azazana n’ishoramari rya miliyari z’amadorari ya Kompanyi z’Abanyamerika mu bucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro muri DR Congo no mu Rwanda.

Related posts

Umukecuru wamamaye nka ‘Mama Mukura’ yitabye Imana ku myaka 103 y’amavuko.

N. FLAVIEN

DRC: Depite Safari ukomoka i Masisi yasabye EACRF kureka kuba indorerezi kuri M23.

N. FLAVIEN

‘Jeto’ yaba igiye kwifashishwa n’abambuka umupaka wa Ruhwa uhuza u Rwanda n’u Burundi.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777