Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Nyirubutungane Papa Francis yitabye Imana ku myaka 88 y’amavuko nk’uko byamaze kwemezwa na Vatican.
Amakuru dukesha BBC yemeje ko Papa Francis yaguye iwe mu rugo ‘Vatican’s Casa Santa Marta’, nk’uko inzego zishinzwe gutangaza amakuru muri Vatican zibivuga.
Cardinal Farrell yagize ati: “Ubuzima bwe bwaranzwe no kwiyegurira Imana ndetse na Kiliziya ntagatifu muri rusange. Aruhukire mu mahoro.”
Urupfu rwa Nyirubutungane Papa Francis ruje nyuma y’umunsi umwe agaragaye ku mbuga yitiriwe mutagatifu Petero “St Peter’s Square” ubwo yifurizaga Pasika nziza isinzi ry’abantu bari bahateraniye.
Papa Francis yitabye Imana nyuma y’iminsi bivugwa ko arembye ariko abaganga bakaba baragerageje uko bashoboye akagarura agatege n’ubwo birangiye n’ubundi agiye. Roho ye yakirwe na Nyagasani kandi amutuze aheza.
Uyu mugabo ukomoka muri Amerika y’Amajyepfo hari byinshi byiza yakoze mu gihe yayoboye Kiliziya Gatolika nko guharanira ko abatuye Isi bagira amahoro n’ubwo hatabura n’ibibazo birimo nk’icyo gusambanya abana b’abahungu byavuzwe ku bapadiri n’ibindi.
Jorge Mario Bergoglio yavutse mu mwaka wa 1936 mu gihugu cya Argentine giherereye ku mugabane wa Amerika y’Epfo aho bakunze kwita Amérique Latine. Yahawe inkoni y’Ubushumba mu mwaka wa 2013 ahabwa izina rya Papa Francis akaba atabarutse amaze imyaka 12 ari Umushumba wa Kiliziya Gatolika.
