- Korali Bethel ikorera umurimo w’ivugabutumwa mu Itorero rya ADEPR Nyarubande, Akarere ka Musanze, Ururembo rwa Muhoza, mu ntara y’Amajyaruguru, yongeye gukora mu nganzo isohora indirimbo “Mwitegure” iteguza abantu kugaruka kwa Yesu Kristo.
Bumwe mu butumwa bukubiye muri iyi ndirimbo ya Korali Bethel yo ku Itorero rya Nyarubande bugira buti: “Mwiyambure igomwa ryose, mwegere Imana. Mumere nk’impinja, mwifuze amata y’Umwuka wera adafunguye kugira ngo abakuze bageze ku gakiza k’Imana.”
Twashatse kumenya byinshi kuri iyi ndirimbo ndetse na Korali muri rusange, tuganira n’Umuyobozi ushinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho muri Korali Bethel, Turirumbe Didace. Yagize ati: “Muri iyi ndirimbo mwumvise ko mu gice cya nyuma turirimba ngo ‘Numara kwemerwa n’Ijuru, uzashira umubabaro maze ugabane kuri wa mugabane w’abera!’ Mu by’ukuri, twifuzaga kubwira abantu ngo bitegure, biyeze, birimbishe kugira ngo begerane n’Imana.”
Twashatse kumenya niba hari izindi gahunda Korali yaba ifite vuba aha, bwana Didace aduhamiriza ko Korali Bethel ifite ibikorwa byinshi nyuma yo gusohora iyi ndirimbo, aboneraho gushimira abafatanyabikorwa bayo badahwema gushyigikira Korali mu bikorwa bya buri munsi birimo ivugabutumwa rya buri munsi, ingendo z’ivugabutumwa ndetse n’ibindi byose bijyana n’iterambere.
Korali Bethel ADEPR Nyarubande, ifite umuyoboro (YouTube Channel) inyuzaho ndirimbo zayo witwa “Bethel Choir ADEPR Nyarubande”, aho ushobora gusangana indirimbo nka “Wabanye Natwe” yasohotse tariki 07 Ukuboza 2024 imaze kurebwa n’abasaga 86,356.
Iyi ndirimbo ibaye iya gatanu ishyizwe hanze na Korali Bethel nyuma ya: Humura, Yesu Araje, Nimushake Uwiteka, Wabanye Natwe ndetse n’iyi nshya bise Mwitegure yuje amagambo akumbuza abantu kugaruka kwa Yesu Kristo.
