Abakuru b’Ibihugu byibumbiye mu muryango ugamije Iterambere no gutabarana muri Afurika y’Amajyepfo, SADC kuri uyu wa Kane tariki 13 Werurwe 2025, bashyize iherezo ku butumwa bw’ingabo z’ibyo bihugu zari zimaze igihe mu burasirazuba bwa DR Congo mu butumwa bwahawe izina rya SAMIDRC.
Inama idasanzwe y’aba bakuru b’Ibihugu yabaye kuri uyu wa Kane tariki 13 Werurwe 2025 hifashishijwe ikoranabuhanga (Video Conference) yitabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu batandukanye, ba Minisitiri w’Intebe na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga, ikaba yayobowe na Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Dambudzo Mnangagwa usanzwe ayoboye SADC.
Iyi nama ibaye ikitaraganya mu gihe hari nyinshi zayibanjirije ariko ntizigire icyo zigeraho. Muri izi nama twavuga nk’iherutse guhuza SADC na EAC ariko bigasa nk’aho ntacyo yagezeho kuko imyanzuro yafatiwemo nta n’umwe washyizwe mu bikorwa haba ku ruhande rwa Leta ya DR Congo ndetse na M23 kuko imirwano na n’ubu igikomeje muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru.
Abakurikiranira hafi ibibera mu burasirazuba bwa DR Congo bemeza ko igihe cyose M23 itazatumirwa mu nama cyangwa ibiganiro, ibizavugirwamo nta gaciro bizagira kuko abo bireba badahabwa umwanya kandi ari bo bazi neza icyo barwanira, bityo kubafatira imyanzuro bigafatwa nko kwirengagiza ko nabo hari ubushobozi bafite ndetse hari n’ibice binini bagenzura.
Umwanzuro wa 10 mu yafashwe n’iyi nama idasanzwe y’abakuru b’Ibihugu bya SADC uvuga ko SADC ishyize iherezo kuri manda y’ingabo zari mu butumwa bwa SAMIDRC mu burasirazuba bwa DR Congo aho ingabo za Tanzania, Malawi na Afurika y’Epfo zahanganaga n’umutwe wa M23 wagaragaje imbaraga zidasanzwe.
Gushyira iherezo kuri ubu butumwa byari byitezwe na benshi kuko ubwo M23 yiteguraga gufata umujyi wa Goma mu mpera za Mutarama uyu mwaka wa 2025, hapfuye abasirikare benshi ba Afurika y’Epfo, ibyatumye abatavuga rumwe na Leta ndetse n’imiryango myinshi iharanira uburenganzira bwa muntu muri icyo gihugu bahaguruka basaba Perezida Ramaphosa gucyura ingabo vuba na bwangu kuko ngo n’ubundi yazohereje mu buryo bufifitse.
Abakuru b’Ibihugu bigize SADC bafashe iki cyemezo mu gihe kandi Perezida Tshisekedi na Joao Lourenco wa Angola baherutse guhurira i Luanda muri Angola bemeranya ko ibibazo biri mu burasirazuba bwa DR Congo bizarangira binyuze gusa mu nzira y’ibiganiro. Perezida Tshisekedi yavuye ku izima yemera ko noneho agomba kuganira na M23 n’ubwo hakiri urujijo ku kuntu azaganira n’abo yashyiriyeho impapuro zibata muri yombi kuko bamwe mu bayobozi ba M23 bakatiwe urwo gupfa bakaba baraniswe na Leta ya DR Congo umutwe w’iterabwoba.
Afurika y’Epfo yohereje ingabo hafi 3000 ndetse n’ibikoresho byinshi yakomeje kwihagararaho nyamara benshi mu basirikare bayo bagotewe i Goma no mu nkengero zayo ku buryo badashobora kugira icyo bakora badahawe uburenganzira na M23, mu gihe bagenzi babo bakomeretse n’abafite ibindi bibazo baherutse gucyurwa banyuze mu Rwanda bakerekezwa muri Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi.
Gushyira iherezo kuri SAMIDRC ni ugutsindwa gukomeye kwa SADC by’umwihariko Afurika y’Epfo na Tanzania bakunze kugaragaza kenshi ko bafite igisirikare gikomeye ndetse ngo bakagira n’ijambo mu ruhando mpuzamahanga aho bumvaga ko M23 bagomba kuyivana mu nzira vuba na bwangu ndetse bakaba bari bafite n’umugambi ngo wo gutera u Rwanda nk’uko byagiye bigaragazwa kenshi na Leta y’u Rwanda.
Mu nshingano z’ibanze za SAMIDRC yari igizwe na Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi harimo kurinda umujyi wa Goma ndetse na Bukavu, gufungura imihanda y’ibanze yari yarafunzwe ndetse no kugaruza ibice byose M23 yari yarafashe maze ngo bakagarura amahoro mu burasirazuba bwa DR Congo, nyamara byose byabaye inzozi kuko Goma na Bukavu byafashwe bahari kuri ubu M23 ikaba ikomeje kwigarurira n’ibindi bice.


