Ingabo za M23, umutwe urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zasubije inyuma abarwanyi b’Ihuriro ry’imitwe yahurijwe mu cyiswe Wazalendo bacengeye mu mujyi wa Bukavu uherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 03 Werurwe 2025 ubwo abarwanyi ba Wazalendo bagaragaye binjirira ahazwi nka Camp TV muri Komine ya Kadutu. Amakuru aturuka i Bukavu avuga ko aba barwanyi ba Wazalendo bamaze iminota itarenze 20 muri aka gace kuko bahise bashushubikanwa shishi itabona n’abasirikare ba M23 bacunga Umujyi.
M23 igenzura Umujyi wa Bukavu kuva tariki ya 16 Ukwezi gushize kwa Kabiri (Gashyantare) 2025, nyuma yo kuwirukanamo Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya DR Congo ririmo FARDC, FDLR, Wazalendo, Abarundi n’abandi kuva tariki ya 14 Gashyantare 2025.
Kuva M23 yafata uyu mujyi, yakajije umutekano waho kugira ngo abaturage bashobore gusubukura ibikorwa byabo bya buri munsi, birimo ubucuruzi ndetse n’indi mirimo y’amaboko nk’ubuhinzi, uburobyi n’indi cyane ko Umujyi wa Bukavu ukikijwe n’ibice byinshi bikorerwamo ubuhinzi.
Kugira ngo kurinda umutekano wa Bukavu n’ibindi bice byorohe, tariki ya 28 Gashyantare 2025, M23 yashyizeho ubuyobozi bushya bw’Intara ya Kivu y’Amajyepfo muri rusange ndetse binyuze ku muyobozi wa AFC/M23, Corneille Nanga, hemezwa ko ibice bikirimo abicanyi nabyo bigomba kubohorwa.
