Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

Nyuma y’umunsi abaturage ba Bukavu biyobora, M23 yamaze kwinjira muri uyu murwa mukuru wa Kivu y’Epfo.

Abarwanyi b’umutwe wa M23 bamaze kwinjira mu mujyi wa Bukavu ufatwa nk’umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Umujyi basa nk’abagezemo kuwa Gatanu tariki 14 Gashyantare 2025 ariko ntibigaragaze kubera impamvu n’amayeri bya gisirikare.

Mu masaha y’umugoroba kuwa Gatanu, hagaragaye abasirikare ba M23 binjira muri Bukavu, gusa nyuma baburirwa irengero kandi byari bizwi neza ko nyuma yo gufata ikibuga cy’indege cya Kavumu bakomereje i Bukavu. Byaje kumenyekana ko aba basirikare bari baje mu rwego rw’amayeri ariko badashobora kwinjira mu mujyi kuko ngo bari babizi neza ko uyu mujyi utezwemo ibisasu.

Ngo si imitego yo mu butaka gusa kuko abarundi ngo bari bafite gahunda yo kubona M23 yinjiye mu mujyi bagahita babagabaho igitero gikomeye n’ubwo birengagije ko inyoni zijya inama abarinzi nabo bajya izindi. Ibi byose rero ndetse no kuba Leta ya Kinshasa yari yahaye abaturage biganjemo abana imbunda mu rwego rwo gushaka kwereka amahanga ko ibyaha byabaye ari M23 yabikoze ngo byatumye M23 ireka guhita yinjira mu mujyi kugirango ibiba byose bitayibarwaho.

Cyera kabaye rero, nyuma yuko ejo kuwa Gatandatu tarlike 15 Gashyantare 2025, Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron atangarije ko yaganiriye na mugenzi we wa DR Congo ngo bakumvikana ko M23 igomba kuva muri Bukavu ndetse na Kavumu nta yandi mananiza, i Kinshasa abatangiye kubyina mbere y’umuziki ndetse mu nama y’abaminisitiri yaraye ibaye, Perezida Tshisekedi ubwe yemeza ko Bukavu igenzurwa na FARDC byari byo kandi kuko abasirikare be bari bahunze bari batangiye kugaruka.

Ntibyabahiriye rero kuko mu rukerra rwo kuri iki Cyumweru tariki 16 Gashyantare 2025 babyukiye mu gahinda kuko bisanze Umujyi wose wuzuye M23 bagakizwa n’amaguru. Ibi kandi byemejwe n’Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, Lt Col Willy Ngoma, watangaje ku rukuta rwe rwa X ati: “Noneho ubu abatuye muri Bukavu bahumeka umwuka wo kubohorwa, umwuka w’ubwigenge. Turi ingabo z’abaturage, duhorana intsinzi.”

Uretse andi ibi byatangajwe na Lt Col Ngoma, hari amashusho yakwirakwijwe ku mbugankoranyambaga agaragaza Gen Byamungu, uyu akaba ari we uyoboye ibikorwa bya gisirikare bya muri aka gace Bukavu iherereyemo ari rwagati mu mujyi wa Bukavu aganira n’abaturage ababwirako Leta ya Kinshasa ikunze kubita abanyarwanda ariko ko ari ukubeshya, asaba abaturage kubwira uwo ari we wese ufite intwaro ko ayizana vuba ubundi bakajya mu bikorwa by’iterambere aho yakomoje ku iyubakwa ry’umuhanda Goma- Bukavu.

Abarwanyi ba M23 bageze mu masangano y’imihanda, ahazwi nka ‘Place de l’Independance’ no mu gace kazwi nka ‘La Botte’ gaherereyemo ibiro bya Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo, ku nkombe z’Ikiyaga cya Kivu, bakaba banagaragaye kandi binjira mu bindi bice bya Bukavu birimo Kadutu, ku misozi ikikije umujyi n’ahandi, ibyagaragaje ko abasirikare b’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa zari zasubiye muri uyu mujyi, zaba zamaze kuwuhunga rugikubita n’ubwo hari aho abaturage bagiye bagaragara batungira agatoki M23 ahri hakiri FARDC bagakozanyaho ariko akanya gato.

Ku munsi w’ejo kuwa Gatandatu, umujyi wa Bukavu wari umujyi utagira nyirawo kuko abaturage biriwe mu bikorwa byo gusahura, basahura ahari uwengero rw’inzoga (Blasserie), bigabiza ububiko bw’ibiribwa bya PAM ndetse hirya no hino amaduka n’ahandi hose hari ibishobora gutwarwa naho harasahurwa. Nyuma y’ibi kandi hakaba hari n’umuturage wahise yitangaza ko abaye Umuyobozi w’Intara (Guverineri) ya Kivu y’Amajyepfo ibyahise bigaragaza ko babuze ubuyobozi, gusa kuri ubu bakaba bishimiye M23 bemeza ko ije kubakiza akarengane n’akavuyo bya Kinshasa.

Bamwe mu baturage basazwe n’ibyishimo bishimira ko M23 ibabohoye ingoma y’ubwambuzi ya Tshisekedi.
Abasirikare ba M23 ku mupaka wa Rusizi 1 uhuza u Rwanda na DR Congo.
Abarwanyi ba M23 bakiriwe nk’abami mu mujyi wa Bukavu baboneraho baganira n’abaturage n’ubwo bari bafite akazi kenshi ko guhiga umwanzi wabo bahanganye.
Kimwe ,u bice bigize umujyi wa Bukavu kiri rwagati mu kiyaga cya Kivu.

Related posts

Ibyo ukwiye gukora ngo wirinde umubyibuho ukabije

N. FLAVIEN

Mahamoud Ali Youssuf yatorewe kuyobora Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Muntu Clarisse

Perezida Kagame yasobanuye ikibazo cy’abimwe ubufasha n’ikigega cyashyiriweho kuzahura ubukungu

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777