Umutoza w’inararibonye Kanyankore Gilbert uzwi nka Yaoundé, wahoze atoza Amavubi, yashimiwe uruhare rwe rukomeye mu guteza imbere umupira w’amaguru, anahabwa inkunga yo gukomeza kwivuza nyuma y’uburwayi amaze igihe arwaye.
Ku wa 12 Mutarama 2025, mu Burundi habaye umukino wihariye wagenewe kumushimira no kuzirikana ibigwi bye, wahuje abahoze bakinira Vital’O FC n’ikipe y’abahanzi, urangira banganyije igitego 1-1.
Amafaranga yakusanyijwe muri uyu mukino yeguriwe Kanyankore nk’ubufasha bwo gukomeza kwivuza.
Perezida wa FFB, Muyenge Alexander, yamuteye inkunga ya miliyoni 8 z’Amarundi (arenga miliyoni 4 mu mafaranga y’u Rwanda) anamuha icyemezo cy’ishimwe kubera umusanzu we mu iterambere ry’umupira w’amaguru.
Kanyankore azwi cyane muri Vital’O FC, aho yabaye umukinnyi n’umutoza, ayifasha kwegukana ibikombe bikomeye nka CECAFA Kagame Cup 2014.
Mu Rwanda, yatoje amakipe arimo Rayon Sports, APR FC, Kiyovu Sports, na AS Kigali, kandi yagize uruhare mu gutwara CECAFA Challenge Cup ari umutoza wungirije mu ikipe y’u Rwanda B.