Ubwo yari mu birori byo kwizihiza Umwaka Mushya iwe i Mar-a-Lago, Perezida watowe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasabye umutwe wa Hamas kurekura vuba imbohe z’abanya Israel zifungiwe muri Gaza.
Yagize ati: “Reka mbivuge muri ubu buryo: [Hamas] igomba kurekura imbohe z’abanya Israel zikagaruka vuba na bwangu.”
Nk’uko The Jerusalem Post yabitangaje, Trump yabajijwe ku bijyanye no guhagarika imirwano maze asubiza ati: “Tuzareba uko bizagenda.”
Trump yakomeje kuvuga amagambo ameze nk’ayo kuva yatsinda amatora mu Ugushyingo, ndetse no mu ntangiriro za Ukuboza, ubwo yandikaga kuri True Social, urubuga rwe nkoranyambaga, avuga ko hazabaho ingaruka zikomeye niba imbohe zitarekuwe mbere y’uko atangira imirimo ye.
Yagize ati: “Niba imbohe zitarekuwe mbere y’itariki ya 20 Mutarama 2025, umunsi nzatangiriraho imirimo yanjye nka Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hazabaho ‘Ukuzimu ko kwishyura’ mu Burasirazuba bwo Hagati, ndetse no kuri abo bakoze ibikorwa bya kinyamaswa ku bantu.”