Mu Kagari ka Bishenyi, Umurenge wa Mwulire mu Karere ka Rwamagana, umugore witwa Nyiranizeyimana Claudine yasanzwe yapfiriye mu nzu yari amaze iminsi itatu yimukiyemo n’umugabo we, Biserukande Edouard. Bikekwa ko ashobora kuba yishwe n’umugabo we, ariko impamvu y’urwo rupfu iracyakurikiranwa.
Abaturanyi b’uyu muryango batangaje ko nta makimbirane bari bazi hagati yabo, kuko bari bamaze igihe gito bimukiye muri aka gace bavuye mu Karere ka Bugesera.
Gusa ahabereye icyaha hagaragaye isuka, bikekwa ko ari yo yakoreshejwe mu mugambi w’ubwicanyi.
Ntawutayavugwa Jean Baptiste, umwe mu muryango wa nyakwigendera, yavuze ko yari amushakisha umunsi wose atamubona, bituma agira amakenga kugeza ubwo amusanganye yapfuye.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rwamagana ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Richard Kagabo, yemeje aya makuru, avuga ko intandaro y’iki gikorwa gishobora kuba ari ibibazo byari hagati y’uyu muryango, nubwo byari bitaramenyekana neza kubera igihe gito bari bamaranye n’abaturage b’aho bimukiye.
Beserukande Edouard aracyashakishwa n’inzego z’umutekano, mu gihe iperereza rikomeje ngo hamenyekane ibyihishe inyuma y’uru rupfu.