Ubwo yagezaga ijambo ry’uko igihugu cyifashe muri uyu mwaka ku nteko ishinga amategeko, Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yavuze ko ashimira abasirikare ba DR Congo, Wazalendo, n’ingabo z’Ibihugu by’inshuti baguye ku rugamba zaje gufasha iki gihugu kurengera ubusugire bwacyo.
Mu ijambo ryamaze hafi amasaha abiri, Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo yavuze ibikorwa bitandukanye ubutegetsi bwe bwagezeho mu nzego zitandukanye yibanze ku mibereho myiza, ubukungu, ubutabera, n’ibikorwa remezo.
Ati: “Nubwo tumaze kugera kuri byinshi mu nzego zitandukanye, ikibazo cy’umutekano kiracyari ingutu ikomeye kuri twe.
“Igihugu cyacu gihanganye n’imitwe y’inyeshyamba imaze igihe, muri yo harimo ubushotoranyi bw’ingabo z’u Rwanda na M23 babangamiye umutekano, iterambere ry’igihugu, n’imibereho y’abaturage.”
Leta y’u Rwanda ntihwema gutera utwatsi ibi birego byo gufasha umutwe wa M23, ku rundi ruhande ahubwo u Rwanda rugashinja Kinshasa gufasha umutwe wa FDLR uba gamiye umutekano warwo.
Tshisekedi yavuze ko abo yise “abanzi b’igihugu” bakomeje gufata ibice bya teritwari za Masisi, Rutshuru, Nyirangogo, Lubero na Walikale by’Intara ya Kivu ya Ruguru.
Tshisekedi avuga ko ibi byatumye abaturage hafi miliyoni zirindwi bava mu byabo. Yizeje abo ko “ubufasha bwa Leta kuri bo ntibuzacogora”. (BBC)


