Captain Ibrahim Traoré uyobora Burkina Faso by’inzibacyuho yahagaritse Minisitiri w’Intebe, Apollinaire Joachim Kyélem de Tambèla, anasesa guverinoma yose.
Iteka rya Perezida wa Repubulika ryasohotse kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Ukuboza 2024 risobanura ko guverinoma yasheshwe izakomeza imirimo kugeza ubwo hazashyirirwaho indi.
Iri teka rya Perezida rigira riti: “Imirimo ya Minisitiri w’Intebe irahagaritswe. Azakomeza inshingano kugeza ubwo hazashyirwaho indi guverinoma”.
Ntabwo iri teka ryasobanuye impamvu Capt Traoré yafashe icyemezo cyo guhagarika Tambèla no gusesa guverinoma yose, nta n’impamvu ikekwa.
Capt Ibrahim Traoré w’imyaka 36 y’amavuko ayobora Burkina Faso kuva mu kwezi kwa cyenda (Nzeri) 2022, ubwo yakuragaho ubutegetsi bwa Paul Henri Sandaogo Damiba. Yagize Tambèla Minisitiri w’Intebe mu Ukwakira 2022.
