Kajugujugu y’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, yakoreye impanuka ku kibuga cy’indege cya Ndolo giherereye mu murwa mukuru w’iki gihugu i Kinshasa, abari bayirimo bose barashya barakongoka ntihasigara n’uwo kubara inkuru.
Ibi byabaye mu masaha y’igitondo kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Ukwakira 2024, ubwo iyi ndege yamanukaga mu buryo butunguranye yikubita hasi ihita ifatwa n’inkongi y’umuriro iragurumana, abari bayirimo bose bakaba bahasize ubuzima.
Ibitangazamakuru byo muri DR Congo byatangaje ko kugeza ubu hataramenyekana icyaba cyateye iyi mpanuka, ngo uretse kumenya ko iyi ndege yahiye yose igakongoka, igahitana n’abari bayirimo bose. Magingo aya ingano y’ibyari birimo n’umubare w’abo yahitanye ntibiramenyekana.
Amashusho yashyizwe hanze n’abakozi bakora ku kibuga cy’indege cya Ndolo cyabereyeho iyi mpanuka, yagaragaje umwotsi mwinshi w’umukara wari wuzuye ikirere, ukaba wari uvanze n’ibirimi by’umuriro byavaga hasi aho iyo ndege ya gisirikare yahiriye igakongoka.
N’ubwo yahiriye ku kibuga cy’indege ariko, nta butabazi bwavuzwe bwigeze butangwa ngo wenda babe bazimya uwo muriro birinda ko wakangiza byinshi gusa ibi bikaba bimenyerewe hirya no hino muri iki gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Nta byinshi biramenyekana kuri iyi mpanuka ya kajugujugu ya FARDC yakongotse igahitana abari bayirimo bose, ndetse kugeza ubu n’uruhande rw’igisirikare rukaba rutaragira icyo rutangaza. (MCN)