Komisiyo y’Amatora mu gihugu cya Mozambique yatangaje amajwi ya burundu agaragaza ko Daniel Chapo w’ishyaka Frelimo riri ku butegetsi ari we watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu aheruka kuba tariki 09 Ukwakira 2024.
Iyi Komisiyi yatangaje ko Chapo yagize amajwi miliyoni 4,9 angana na 70,6% by’abatoye, Venancio Mandlane w’ishyaka Podemos agira amajwi 20,32% angana n’abantu miliyoni 1,4, Ossufo Momade wa Renamo agira 5,81%, naho Lutero Simango wa MDM agira 3,21%.
Kandidatire ya Chapo yashyigikiwe bigaragara na Perezida wa Mozambique ucyuye igihe, Filipe Jacinto Nyusi, kuko yamuherekezaga mu gihe yiyamamarizaga mu ntara zitandukanye zo muri iki gihugu.
Ni umunyapolitiki usanzwe agendera mu murongo wa Perezida Nyusi, cyane cyane nka politike y’ubufatanye hagati ya Mozambique n’u Rwanda mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado.
Ubwo Chapo yiyamamarizaga muri Cabo Delgado, yabwiye abaturage baho ko azongera imbaraga mu bikorwa byo kugarura amahoro n’umutekano waho, anakore ibishoboka kugira ngo imishinga ikomeye yahakorerwaga isubukurwe.
N’ubwo Komisiyo y’amatora yatangaje ibya burundu, intsinzi ya Chapo izemezwa bidasubirwaho n’akanama ka Mozambique gashinzwe kurengera Itegeko Nshinga, uru akaba ari rwo rwego rufite ijambo rya nyuma ku byavuye mu matora nk’uko biri mu mategeko y’iki gihugu.
