Uwiyita wimbwira ubusa ku rubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter, yandikiye Polisi y’u Rwanda ayibaza niba umuntu abyutse yifuza ko imufunga iminsi itatu kugira ngo yitekerezeho yabimukorera.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Ukwakira 2024, ku isaha ya saa moya n’iminota 34(07h34), uwiyita ku rubuga rwa X Wimbwira_ubusa yanditse asaba Polisi kumufunga agira ati: “Ese Rwandapolice umuntu abyutse akumva arashaka ko mu mufunga nk’iminsi 3 kugirango yitekerezaho neza, mwabimukorera? Murakoze munsubize.”
Polisi y’u Rwanda nayo ntiyatinze kumusubiza yahise igira iti: “Muraho, Ntabwo dutanga « staycation » muri kasho zacu, ariko twakugira inama yo kujya muri VisitRwanda. Bizaba bifite ituze n’umutekano hatajemo amapingu!”
https://x.com/Wimbwira/status/1848961207354417429?t=27XvzNp2NGwvWvQO4jSU0A&s=19