Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yibukije abaturage muri rusange, abafite ibigo binini bihuza abantu benshi, amasoko amashuri n’ahandi batagikoresha kandagira ukarabe neza n’izapfuye zitagikora, kubikosora mu maguru mashya kuko ngo barimo guha urwaho indwara z’ibyorezo n’iziterwa n’umwanda.
Kuri ubu Isi na Afurika ndetse no mu Rwanda by’umwihariko bahangayikishijwe n’icyorezo cy’ubushita bw’inkende (Monkeypox), aho cyagaragaye cyane mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kigahitana abasaga 400, kandi mu buryo bwo kwirinda iki cyorezo hakaba harimo no gukaraba neza intoki n’amazi meza n’isabune ariyo mpamvu abaturage basabwa kugira isuku ihagije.
N’ubwo bimeze gutyo ariko abaturage basaba ko hakongerwa imbaraga mu bukangurambaga mu kwirinda iyi ndwara, no kongera kwibutsa abafite kandagira ukarabe kongera kuzikoresha nk’uko bikwiye cyane ahahurira abantu benshi.
Nyirabushari Astelia yagize ati: “Ikigaragara twariraye ku isuku, aho wasanga kandagira ukarabe na wa muti usukura intoki ni hake cyane, kandi twumvise ko haje icyorezo cy’ubushita bw’inkende nacyo cyandura, n’ubundi icyo ubuyobozi bushyizemo imbaraga kirakunda bongere badufashe isuku nk’iyo twagiraga twirinda Covid-19, bizadufasha no kwirinda ubu bushita”.
Karamage Faustin nawe ati: “Tumaze iminsi twumva ko haje icyorezo ngo cy’ubushita bw’inkende, n’ubwo nta makuru ahagije ngifiteho ariko ndabyumva, ahubwo twifuza ko baduha amakuru ahagije kuri yo, ubundi n’izo kandagira ukarabe zitagikora dore ko ahenshi zumye nta mazi zongere zikore tugire isuku kuko natwe turahangayitse ntawifuza ko twandura ibyorezo biterwa n’umwanda”.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice agaruka kuri iki kibazo yasabye ubuyobozi gukurikirana ahari izo kandagirukarabe zitagikora cyane ku bigo binini, amasoko amashuri n’ahandi ko zakongera gukoreshwa ndetse hakagenzurwa isuku ahariho hose mu buryo bwihariye mu kwirinda indwara z’ibyorezo n’iziterwa n’umwanda zose.
Yagize ati: “Hari aho duherutse gukora ibikorwa byo kugenzura isuku, haracyagaragara umwanda, mu masoko atandukanye aho muri gare, ku bigo by’amashuri n’ahandi rwose hari ahakigaragara umwanda, ibi ntabwo bikwiye isuku irakenewe hose bikwiye kugenzurwa byihariye”.
Akomeza ati: “Ikindi mwumvise ko Isi n’u Rwanda muri rusange twahagurukiye kurwanya indwara y’ubushita bw’inkende, mu kuyirinda hakenewe isuku ihagije bityo rero ahari kandagira ukarabe hose zitagikora zikwiye kongera gukoreshwa, n’aho zitari zihashyirwe kandi bikorwa vuba dore ko abana basubiye ku mashuri, ntitwifuza kumva abana bacu banduye iki cyorezo kubera umwanda, meya n’itsinda mufatanyije mubikurikirane”.
Ubukangurambaga bwo gukoresha kandagira ukarabe bwatangiye mu 2019 nka bumwe mu buryo bw’ingenzi mu kurwanya icyorezo cya Covid-19, ariho ahantu hose hahurira abantu benshi hubatswe ubukarabiro n’umuti usukura intoki (Hand Sanitizer), ari yo mpamvu ubuyobozi bwongeye gushyira imbaraga mu kongera gukoresha ubu buryo ngo hirindwe icyorezo cy’ubushita bw’inkende n’izindi ndwara ziterwa n’umwanda.
Yanditswe na N. Janvière/ WWW.AMIZERO.RW