Umukobwa witwa Nyiransengiyumva Valentine wamenyekanye ku mbugankoranyambaga nka YouTube ku izina rya ‘Dorimbogo’, yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Nyakanga 2024 aguye mu Bitaro bya Kibuye biherereye mu karere ka Karongi, Intara y’Iburengerazuba.
Nyiransengiyumva Valentine (Dorimbogo) yitabye Imana nyuma yo kugera ku bitaro abaganga bakagerageza kumuha ubufasha bw’ibanze ariko bikananirana kuko ngo yari arembye cyane.
Hari amakuru akomeje kuvugwa ko nyakwigendera (Dorimbogo) yari amaze igihe arwaye indwara zifata imyanya y’ubuhumekero. Mu minsi ishize yari arwariye mu Bitaro bya Kibogora biri mu karere ka Nyamasheke, ahava bamuhaye “Transfer” yo kujya kwivuriza mu Bitaro bya Kibuye.
Umukozi w’Ibitaro bya Kibuye watanze amakuru, yavuze ko Nyiransengiyumva Valentine yahageze tariki 27 Nyakanga 2024 ameze nabi cyane, abaganga bagerageza kumwitaho ariko biranga biba iby’ubusa yitaba iyamuremye.
Ubwo yari mu bitaro bya Kibogora, hari amashusho ye yagiye hanze avuga ko yabanje kwivuriza mu mujyi wa Kigali ariko akabona bihenze cyane, biba ngombwa ko asubira ku ivuko i Nyamasheke kuhivuriza.
Mu mashusho yo kuri YouTube agira ati: “Nintagaruka i Kigali muzansabire imbabazi abo nahemukiye, kandi nintagaruka muzansezere neza”.
Nyiransengiyumva Valentine yiswe ’Dore Imbogo’ biturutse ku ndirimbo yaririmbye aho inyikirizo yayo avugamo ati “Dore imbogo, dore impala, dore imvubu….”.
Yamenyekanye cyane kubera ibiganiro yakundaga gutanga kuri shene zitandukanye za YouTube akunda gusetsa abantu ndetse no gukebura abandi ariko rimwe na rimwe mu buryo bukakaye.