Urukiko Mpuzamahanga rw’ubutabera (CIJ), ari narwo rukiko rw’ikirenga rw’Umuryango w’Abibumbye (ONU), rwatangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Nyakanga 2024 ko ibikorwa bya Israel byo kwigarurira Intara za Palestina binyuranyije n’amategeko, rusaba ko buri gihugu cyose gifite inshingano zo kutabyemera, kandi ko bigomba guhagarara.
Mu mwanzuro wabo, Perezida w’urukiko, Nawaf Salam yasomye ku mugaragaro, abacamanza 15 barugize bavuga ko Inama Rusange y’Umuryango w’Abibumbye n’Inteko yawo ishinzwe umutekano ku Isi “zari zikwiye gufata ingamba zo gukura Israel mu ntara za Palestina yigaruriye.”
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Palestina, Riad Malki yatangaje ko “ari intambwe y’agatangaza kuri Palestina, ku butabera, no ku mategeko mpuzamahanga.”
Nyuma y’uru rubanza, ibiro bya minisitiri w’intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu byasohoye itangazo rivuga ko “Abayahudi batigarurira ubutaka bwabo mu murwa mukuru kamere wabo Yerusalemu, no mu ntara za Samariya na Yudeya.”
Uretse uru rubanza, CIJ ifite n’urundi irimo isuzuma yashyikirijwe na Leta ya Afrika y’Epfo, irega Israel ibyaha bya Jenoside mu ntara ya Gaza. (VOA)