Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akaba n’Umukandida wa FPR-Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo ku wa 15 Nyakanga, yakiriwe byihariye n’abatuye Akarere ka Rusizi bamushimiye ko yabasubije “ubunyarwanda”, abasezeranya gukora ibyari bitarakorwa, anabemerera ko agiye kwiga ururimi rwabo.
Ubwo yari mu karere ka Rusizi kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Kamena 2024, Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yakomoje ku rurimi ruvugwa mu birwa bya Nkombo birimo nka Ishywa, nyuma yo kururirimbamo bamwakira ndetse bakaruvuga, abemerera ko nawe agiye kurwiga ku buryo mu gihe cya vuba azaba yarumenye.
Kuri Stade ya Rusizi, abaturage ba Rusizi by’umwihariko abaturuka mu birwa by Nkombo bamwakirije amagambo agira ati: “Paul Kagame enyanya enyanya” n’andi agira ati: “Tukusima bwenene” bisobanuye ngo “Paul Kagame ni wowe, ni wowe” na “Turagushimira cyane”, ibyashimishije cyane Umukuru w’Igihugu nawe akajya ayasubiramo.
Perezida Paul Kagame yabwiye urubyiruko n’abakiri bato ko bafite inshingano zo kubakira ku byo u Rwanda rumaze kugeraho ndetse bakabirinda kugira ngo hatagira ubisubiza inyuma, ababwirako abanyarwanda bakwiye kwitura FPR-Inkotanyi yabagabiye, kandi ko imyaka itanu iri imbere ari iyo gukora ibyari bitarakorwa.
Yakomoje ku mutekano avuga ko abirirwa bavuga ibyo kuwuhungabanya nabo babizi neza ko batabishobora kuko urinzwe mu buryo bukwiye avuga ko nta na kimwe gikwiye gutera ubwoba abanyarwanda kuko bafite Igihugu gitekanye n’ubwo ngo hatabura abakifuriza inabi ariko ngo “nibasubize amerwe mu isaho”.


