Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike

Igihe cyose DR Congo imaze muri EAC ntirishyura imisanzu isabwa.

Kuva muri Werurwe 2022, Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyinjiye mu muryango wa Afurika y’Iburasiraazuba, EAC ntikirishyura imisanzu kigomba gutanga nk’umunyamuryango wa karindwi.

Ikibazo cy’ubukererwe bukabije mu itangwa ry’imisanzu cyatangiye kugaragara kuva u Burundi bwinjira muri uyu Muryango mu 2007. Ni imyitwarire abagize Inteko ishinga amategeko yawo (EALA), by’umwihariko abo muri Kenya, Tanzania na Uganda binubiye kenshi.

Ubukene muri EAC bwatewe n’ibirarane bwatumye muri Nzeri 2020 abagize Komisiyo ya EALA ishinzwe ingengo y’imari bafata icyemezo cyo kwanga gusuzuma umushinga w’ingengo y’imari ya 2020/2021 kuko bari batarishyurwa imishahara yabo y’amezi ane, yanganaga n’igiteranyo cya miliyoni 2,5 z’amadolari ya Amerika.

Icyo gihe, Martin Ngoga wayoboraga iyi nteko yamenyesheje Perezida wa Komisiyo ya EAC ishinzwe imirimo rusange, Denis Namara ati “Mu nama yo ku wa 14 Nzeri 2020, Komisiyo yanzuye guhagarika isuzuma ry’umushinga w’ingengo y’imari kugeza igihe ibirarane byose by’imirimo yakozwe hagati ya Werurwe na Kamena bizaba byishyuwe.”

Kugeza tariki ya 17 Gicurasi 2024, ibihugu bigize EAC byari bimaze kwishyura umusanzu ungana na 50% by’ingengo y’imari y’umwaka wa 2023/2024 uzarangira muri Kamena 2024. Mu bihugu umunani bigize uyu muryango, Kenya yonyine ni yo yishyuye imisanzu yose yasabwaga.

U Rwanda, Tanzania na Uganda byo bisigayemo ibirarane by’amafaranga make abarirwa mu bihumbi by’amadolari ya Amerika. Imibare y’uyu muryango igaragaza ko nka Uganda isabwa kwishyura 122,64 by’amadolari, Tanzania yo isabwa 960,774 by’amadolari.

RDC itarigeze yishyura umusanzu muri EAC ifite ikirarane cya miliyoni 14,7 z’amadolari ya Amerika. Sudani y’Epfo iyoboye uyu muryango yo ifite icya miliyoni 8,6 z’amadolari. U Burundi na bwo buri ku rutonde rw’ibihugu bitarishyura menshi.

Somalia yinjiye muri EAC mu Ugushyingo 2023 na yo nta musanzu irishyura, ariko impamvu isobanurwa ni uko hari inyandiko icyuzuza zirebana n’umuryango. Ikindi ni uko iki gihugu cyo cyinjiyemo mu gihe umwaka w’ingengo y’imari wari umaze amezi hafi atanu utangiye.(Igihe)

Related posts

Perezida Kagame yirukanye muri RDF abasirikare bakuru barimo Maj Gen Aloys Muganga.

N. FLAVIEN

Drones eshatu z’intambara za FARDC zageze hafi y’umupaka w’u Rwanda.

N. FLAVIEN

Goma: Abaturage bakoze imyigaragambyo basaba ingabo za EAC kubavira mu Gihugu.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777